Gicumbi: Biyemeje kugeza ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ku baturage bose

Hari ubwo akenshi usanga umuturage atunze telefone, ariko akajya gusaba serivisi zitandukanye, mu gihe iyo telefoni yakagombye kumufasha kwiha izo serivisi adatakaje umwanya.

Abaturage barimo guhabwa amasomo y'ibanze ku ikoranabuhanga
Abaturage barimo guhabwa amasomo y’ibanze ku ikoranabuhanga

Ni muri urwo rwego, Akarere ka Gicumbi katangije gahunda yo kwigisha abaturage ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga (Digital Literacy), no kumenyekanisha akamaro karyo mu iterambere ry’umuturage no kumurinda igihombo yaterwaga no kujya gushaka ubafasha kuri serivisi yakagombye kwikorera.

Ni gahunda ubuyobozi bw’Akarere burimo gufashwamo n’imboni z’abaturage mu ikoranabuhanga zizwi ku izina rya Digital Ambassadors, aho ayo masomo ari gutangwa mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gicumbi, dore ko biri no mu mihigo y’ako karere ya 2023-2024.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange muri ako Karere, Muyishimire Scholastique, atangiza iyo gahunda mu tugari twa Kibali na Ngondore mu Murenge wa Byumba, yabwiye Kigali Today inyungu ziri muri iyo gahunda.

Ati “Twifuza ko umuturage wacu ajyana n’igihe, uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere umuturage wacu ajyane na ryo. Nk’ubu hari ibyangombwa by’irangamimerere umuturage ajya gusaba akishyura amafaranga ya serivisi kandi ari ikintu yakagombye kwikorera, bikamutwara n’uwo mwanya, turashaka ko bajijukirwa bakaba bavuga ngo servisi z’ibanze mu ikoranabuhanga twakwishoboza ni izihe”.

Uwo muyobozi yavuze ko hari izindi serivisi nyinshi zihenda abaturage, kandi bakagombye kuziha ubwabo, ntizibatware amafaranga bakazigama n’igihe bakoresha bajya kuzisaba.

Ati “Uyu munsi umuntu arishyura amafatanga ya EjoHeza, ariko akaba yibaza ati, ni iki cyambwira ko amafaranga yanjye yageze aho agomba kugera, ariko nakoresha kode ya EjoHeza aramenya uko ahagaze”.

Arongera ati “Hari igikorwa turi gukora cyo kwandikisha abaturage muri system yitwa Social Registry, aho buri rugo rugomba kubarurwa n’amakuru ajyanye narwo, uyu munsi hari urugo rushobora gucikanwa, ariko kuri telefone ukanze *195# birakwereka niba ubaruye cyangwa se niba amakuru akwanditseho ari ukuri”.

Yatanze urugero no ku batwara ibinyabiziga aho bandikirwa (Contravention), bikabasaba kujya kubaza niba bandikiwe cyangwa batandikiye ku rubuga Irembo, ugasanga akoresheje amafaranga n’igihe kandi yakagombye kubyikorera.

Ati “Hari serivisi nyinshi umuntu yakwikorera akazigama ayo mafaranga, ntatakaze n’igihe, mu kubigisha ntabwo tuzabajyana mu bibavuna, tuzabafasha kumenya gukoresha serivisi z’ingenzi, mu rugo hari telefoni imwe yakoreshwa n’abantu benshi, bakamenya amakuru, bakabasha kugira ibyangombwa basaba, bakagira ibyo bishyura, ba batekamutwe bakubwira bati nkoherereje amafaranga nsubiza, akagira n’ayo makenga akabanza kureba ko aribyo”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, baravuga ko bishimiye iyo gahunda aho bakomeje kuyitabira, dore ko bamwe muri bo bavuga ko bagiye bagwa mu bihombo baterwa no kutagira ubwo bumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga.

Ni gahunda abaturage bishimiye
Ni gahunda abaturage bishimiye

Hategekimana Alphonse ati “Ni gahunda nziza, iragabanya uburyo bwo kujarajara tujya gusaba serivisi kandi twakagombye kubyikorera kandi mu gihe gito, kudekarara imisoro urabikora kuri telefone, abatekamutwe urabatahura kubera ubwo bumenyi, nta gutakaza igihe”.

Mugenzi we ati “Maze gutanga amafaranga menshi njya gusaba serivisi zitandukanye, aho hose mba nateze njyayo, kandi mfite telefone byakagombye gukorerwaho, kuba bari kutujijura biradufasha cyane, ibyo twatangagaho ayo mafaranga turajya tubyikorera ayo mafaranga tuyazigame”.

Muyishimire yasabye abaturage gukomeza kwitabira izo nyigisho zirimo gutangwa mu mirenge yose, kandi ubwo bumenyi bakanabukoresha barushaho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ntampamvu yo gutakaza igihe n’amafaranga kdi leta yaraduhaye byose ngo tubone uko dukoresha ikoranabuhanga kdi rigezweho.

Gicumbi ni urugero rwiza utundi turere dukwiriye kureberaho.

Retired on x yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Ntampamvu yo gutakaza igihe n’amafaranga kdi leta yaraduhaye byose ngo tubone uko dukoresha ikoranabuhanga kdi rigezweho.

Gicumbi ni urugero rwiza utundi turere dukwiriye kureberaho.

Retired on x yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Ntampamvu yo gutakaza igihe n’amafaranga kdi leta yaraduhaye byose ngo tubone uko dukoresha ikoranabuhanga kdi rigezweho.

Gicumbi ni urugero rwiza utundi turere dukwiriye kureberaho.

Retired on x yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Ntampamvu yo gutakaza igihe n’amafaranga kdi leta yaraduhaye byose ngo tubone uko dukoresha ikoranabuhanga kdi rigezweho.

Gicumbi ni urugero rwiza utundi turere dukwiriye kureberaho.

Retired on x yanditse ku itariki ya: 29-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka