Yari ahitanye imbaga y’abishimiraga intsinzi y’Amavubi Imana ikinga akaboko (Video)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021, Umugabo witwa Ndayisaba Fabrice wari utwaye imodoka yanyweye ibisindisha, yari agonze abantu bari mu kivunge mu muhanda ugana i Kanombe bishimira Intsinzi y’Amavubi.

Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n'imodoka
Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n’imodoka

Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu, itungiwe agatoki n’umuturage washyize video kuri Twitter y’uburyo uyu mugabo yari agonze abantu Imana igakinga akaboko, yemereye itangazamakuru ko koko yari atwaye imodoka yanyoye inzoga, kandi yanarengeje amasaha yo gutaha yari yemerewe ku ruhushya rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

Yagize ati: “Navuye mu kazi ntinze, nasomye ku kayoga kandi narengeje amasaha yari ku ruhushya nahawe rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Byatumye ntaha narengeje umuvuduko ngeze ku mushumba mwiza ni ho nahuriye n’abantu benshi mu muhanda ndikanga, nshaka gusubira inyuma ngwa mu muferege, ngira amahirwe mvamo mbonye inzira ndakomeza ndataha."

Dore muri iyo Twitter uko uyu mugabo yari ahitanye abantu

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari agonze abantu barimo bishimira intsinzi y’Amavubi nubwo na bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 na Guma mu Rugo, bakirunda mu mihanda.

Yatanze Inama ku bafite iyo myitwarire anavuga ko ubu hatangiye Iperereza ku rukomatanye rw’ibyaha uyu mugabo yakoze ngo hatangire gahunda yo kumukurikirana akabihanirwa.

Ati’’ Tuributsa abaturage ko kwishima muri ibi bihe by’icyorezo ntibikwiye kumera nk’uko abaturage babikoze bahura ndetse banasabana nk’uko babikoze, kandi tuributsa n’abatwara ibinyabiziga kurushaho gukurikiza amategeko yo gutwara ibinyabiziga bize, kuko kutabikurikiza byabateza ingaruka nyinshi zirimo kubabuza kongera gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu."

Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo
Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo

Muri iri joro nyuma y’Umupira wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ikipe ya Togo, u Rwanda rugatsinda ibitego bitatu kuri bibiri bya Togo, abaturage ibyishimo byabarenze bibibagiza ko bari muri Guma mu Rugo birara mu mihandababyina iyo Ntsinzi yashyize ikipe y’u Rwanda muri 1/4 cy’Amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina mu bihugu byabo rizwi nka CHAN.

Iki gikorwa nacyo kiri mu byo Polisi y’Igihugu yagaye isaba abaturage gucika kuri uwo muco, ushobora gutuma icyorezo cya Coronavirus kibasiye cyane cyane Umujyi wa Kigali kirushaho kongera ubukana bityo Umujyi wa Kigali ukaguma mu bihe bidasanzwe.

Reba video uyu mugabo asobanura ibyamubayeho n’uburyo yafashwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bose bali mumakosa atemewe uriya ntiyagambaga kurenza amasaha yemewe ntiyagombaga gutwara yasinze abantu nabo bali barenze kumabwiriza ndetse barakabya kuburyo umuntu wese wabyumvise yagize ubwoba kubasanga mumuhanda niyo yali kuba polisi yari kwikanga gusa unibaza uko umuntu ava aha a kagera Kabuga adafashwe henshi imodoka nto zirara zigenda aho bababava ntahandi ni mu nzoga ibya kazi byo nukwivugira ngo atavuga abo bali kumwe gushaka kugonga abantu sibyo ahubwo yikanze byakozwe mumakosa bikorwa giterahamwe induru,amafirimbi,amadebe,bambaye ubusa bafite amacupa y inzoga nibindi nubwambere bibaye mu gihe sa 12buliwese agomba kuba mu rugo ibihano byoroshye cyangwa bitariho bituma abantu birara abica amategeko bakubirwe ibihano imodoka zifungwe kugeza amategeko ahinduwe bafite amafaranga atuma bica amategeko babace ibihumbi 500 abantu bakora sports nimugoroba bacibwe ihazabu baruzuye kandi ngo nabasilimu bazubwenge bumva amategeko atabareba abantu ntitwumva ntampamvu yo kabarebera bica amategeko banduza abandiicyonzi polisi isabwa ibirenze aliko ikabishobora saa 12 ni mu rugo si mutubari si mumuhanda *

lg yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Nakurikuranwe ahanwe naho abishimiye itsinzi ntacyaha bafite burya ibyishimo burahenda

Manzi yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Akurikiranwe ahanwe kuko yanyweye agacupa amasaha yarenze naho abushimiraga itsinzi ntakosa bakoze biriya nibyishimo batacyekaga ko bari bugire kdi burya ibyishimo birahenda

Manzi yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Nonese aboyaragonze baribemerewe kurara mumuhanda? Cyangw baturusha gukunda amavubi, bose barimumakosa mubirebeho neza

Nkusi James yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Muri ibibihe igihugu kirimo hirindwa icyorezo cya Cvd19 nahaburiwese kwitwararika hubahirizwa amabwiriza yo kucyirwanya yashyizweho na Leta. Murakoze.

Imanishimwe Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka