Polisi yerekanye abakekwaho gucura impushya zibemerera kujya mu Ntara, n’abatekamutwe (Video)

Polisi y’u Rwanda yagaragarije itangazamakuru abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba basore batatu nibo bakekwaho gucura impushya z'Impimbano
Aba basore batatu nibo bakekwaho gucura impushya z’Impimbano

Abakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano barimo umukomvayeri wa coaster yari itwaye abagenzi bavuye i Kigali bagiye mu Ntara y’Iburasirazuba akoresheje uruhushya rwa Polisi bigaragara ko ari uruhimbano cyangwa rwongeweho inyandiko zitari ziriho.

Abakekwaho ubwambuzi bukoresha uburiganya ni uwibaga abantu amafaranga akoresheje amayeri yo kubavunjira akabaha amadolari adahwanye n’amafaranga bamuhaye.

Abakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, uri ku isonga ni umukomvayeri w’imodoka yafatiwemo abantu barenga 20 afite uruhushya rwa Polisi yasabye anyuze ku mu mukozi w’Irembo, rwari rugenewe umuntu umwe ariko we akiyongereraho abandi abifashijwemo n’undi mu agent wa Irembo wamusohoreraga impapuro yabanje gushyiraho andi mazina.

Aba ni abacuruzi bahawe ibyangombwa by'ibihimbano bagiye kurema isoko i Gatsibo
Aba ni abacuruzi bahawe ibyangombwa by’ibihimbano bagiye kurema isoko i Gatsibo

Komvayeri yemera icyaha, umukozi w’Irembo we akavuga ko yatanze service nk’ibisanzwe atazi ikigamijwe, naho undi mu agent w’Irembo wafashije kongeramo amazina nawe avuga ko yabikoze ari service ahaye uje amugana.

Undi weretswe itangazamakuru ni umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha iby’abandi akoresheje uburiganya, uyu akaba yarafashwe n’ubundi amaze igihe gito avuye muri gereza azira kuvunjira abantu akabaha amadolari adahwanye n’amafaranga bamuhaye.

Uyu akurikiranyweho ubujura bwifashishije ubutekamutwe
Uyu akurikiranyweho ubujura bwifashishije ubutekamutwe

Icyo cyaha na we ubwe yiyemerera, yagikoraga atanga amadolari mashya, yapangaga hamwe, hejuru agashyiraho inote y’amadolari ijana, hagati agapangamo utunote twinshi tw’idolari rimwe, hanyuma munsi akarenzaho indi noti y’ijana. Avuga ko yabikoze umuntu umwe gusa.

Nyuma yo guta muri yombi abo bagabo, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera ybwiye abaturage ko bagomba kunyura mu nzira zemewe n’amategeko niba hari serivise bakeneye, bakirinda kunyura mu nzira z’ubusamo kuko zibaviramo gushukwa no gutekerwa imitwe.

CP JB Kabera yasabye abantu kujya basabira serivise mu nzego zibishinzwe
CP JB Kabera yasabye abantu kujya basabira serivise mu nzego zibishinzwe

Hahati aho umuntu uhamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Naho uhamwe n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 7, n’ihazabu ya frw atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Na none kandi umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika kibanziriza iki.

Reba video Polisi yerekana aba bakekwaho ibyaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka