Polisi izakora ibishoboka byose kugira ngo Abaturarwanda bibuke kandi batekanye – CP Kabera

Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bizabera mu ngo zabo, hifashishijwe amaradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo yari kuri televiziyo na Radio by’igihugu ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 06 Mata 2020, yagize ati “Turasaba Abaturarwanda kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa bitera ubwoba, ibibahungabanya, ibipfobya cyangwa ibihakana Jenoside no gushinyagurira abarokotse n’ibindi byose bitandukanya Abanyarwanda. Ibi bikorwa bihanirwa n’amategeko.”

CP Kabera yakomeje ati “Turabizi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisanzwe atari ibihe byoroshye, ubu bikaba bihuriranye n’ibihe bikomeye cyane byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Polisi y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda ko izakora ibishoboka byose kugira ngo bibuke kandi batekanye.”

Polisi isaba Abaturarwanda ko igihe bumvise umuntu wese upfobya cyangwa uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside bahamagara polisi ku murongo wa 112 utishyurwa kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse, cyangwa bakanayandikira kuri whatsapp kuri telefone 0788311155.

CP Kabera kandi yongeyeho ko muri iki gihe u Rwanda rurimo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, Polisi y’u Rwanda itazihanganira nk’uko yagiye ibisubiramo abantu bava mu ngo zabo bagakora ingendo zitari ngombwa cyangwa bakava mu ngo bagiye kuzerera.

Muri ubwo butumwa bwa Polisi y’u Rwanda, Polisi yaboneyeho kwihanangiriza abakozi ba Leta, ab’inzego z’abikorera ndetse n’inzego z’umutekano bigaragara ko mu kazi kabo bemerewe bashobora kuba baha lift cyangwa batwara abantu batemerewe gusohoka mu ngo zabo, ko abazagaragaraho ibyo bikorwa bazafatwa, bagahanwa, imodoka zabo zigahagarikwa zigafungwa kugeza igihe icyo cyorero kirangiriye ndetse zigacibwa amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka