Nyanza: Bahangayikishijwe no kutagira ubwishingizi bw’ibyangirikiye mu nkongi

Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha imyuga Nyanza Technical School (NTS) ryo mu Karere ka Nyanza buravuga ko Leta ikwiye gutera inkunga ibigo mu bwishingizi bw’inkongi y’umuriro.

Ibikoresho by'abana byakongotse
Ibikoresho by’abana byakongotse

Ibyo bivuzwe nyuma y’uko ku wa 21 Werurwe mu masaha ya 19:30, icumbi ry’abakobwa ryafashwe n’inkongi y’umuriro hakangirika ibikoresho by’abana na za matela bararagaho.

Umuyobozi w’iri shuri, Manirambona Leonard, yabwiye Kigali Today ko inkongi y’umuriro yabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe mu masaha ya saa 19:30 abanyeshuri bose bari mu mashuri bitegura kujya gufata ifunguro rya nimugoroba ku buryo nta waba yabigizemo uruhare.

Avuga ko umuriro w’amashanyarazi wari wakunze kugenda, ugaruka ku buryo ari wo waba wateye iyo nkongi, cyakora ngo ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku cyaba cyateye iyo nkongi koko.

Abana bashoboye gukuramo ibintu bike cyane
Abana bashoboye gukuramo ibintu bike cyane

Abana 72 baryamaga mu byumba bitandatu byahiye byo hejuru babaye bimuriwe mu bindi byumba kuko uburyamo bwose butahiye.

Manirambona uyobora iryo shuri yavuze ko inzego zitandukanye zazanye ubutabazi ndetse n’imodoka ya Polisi ishinzwe kuzimya umuriro ikaba yabafashije, bituma inyubako yose idashya.

N’ubwo hari gukorwa ubutabazi n’inama zitandukanye kugira ngo abana bongere bamererwe neza, Manirambona avuga ko nta bwishingizi ikigo cyagiraga ku buryo bigoye kuvuga ko ibyangiritse byazishyurwa.

Aho ni na ho ahera avuga ko Leta yari ikwiye gutera inkunga ibigo bikomeye bikabona ubwishingizi kuko usanga harimo ibikoresho byinshi byakwangirika haramutse habayeho inkongi y’umuriro.

Ibyumba bitandatu by'inyubako yo hejuru ni byo byahiye
Ibyumba bitandatu by’inyubako yo hejuru ni byo byahiye

Agira ati, “Byari bikwiye ku kigo nk’iki gifite ibyuma byinshi bya Tekinike ko tubona ubwishingizi ariko birenze ubushobozi bw’ikigo n’ababyeyi”.

“Umwaka ushize twari twaganiriye n’imwe mu masosiyeti y’ubwishingizi baduca amafaranga arenga Miliyari ku mwaka, urumva ko hakwiye inkunga ya Leta kuko tutayabona ariko turacyatekereza ko waba umuti urambye igihe habayeho inkongi”.

Manirambona ahumuriza ababyeyi b’abana barerera kuri NTS kuko ngo nta gikuba cyacitse dore ko nta mwana wakomerekeye muri iyo nkongi, kandi ko intumwa ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na komite y’ababyeyi kuri NTS barimo kugirana ibiganiro by’icyakorwa ngo ubuzima bukomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka