Kamonyi: Gitifu w’Umurenge, DASSO n’Inkeragutabara bari mu maboko ya RIB

Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force) muri uwo murenge.

RIB nta byinshi yatangaje kuri iyi dosiye ariko yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

Hari amakuru avuga ko aba bayobozi baba barafatanye abantu amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe bakabitangira raporo nyamara nyuma ayo mabuye y’agaciro akaza kuburirwa irengero, akaza kugaragara nyuma yarongeye gutwarwa mu rugo rw’umuturage.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babakanire urubakwiye ,niyo bitabahama bahite begura

Bango yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka