Impfu ziterwa no kwangiza ibidukikije ziruta iz’intambara imaze umwaka-RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko impfu ziterwa no kwangiza ibidukikije ziruta kure impfu z’intambara imaze umwaka.

Col Ruhunga avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza urwego arimo ngo yangize ibidukikije kuko biba ari ugushaka guhitana benshi
Col Ruhunga avuga ko ntawe ukwiye kwitwaza urwego arimo ngo yangize ibidukikije kuko biba ari ugushaka guhitana benshi

Ibi ngo bivuze ko hatagize igikorwa ngo ibidukikije birusheho kubungabungwa, ubuzima bushobora gushira ku isi kubera ko kwangiza ibidukikije, bitiza umurindi ibiza bihitana icyarimwe ubuzima bwa benshi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko kubera ikoreshwa ry’amasashi, mu myaka 50 iri imbere inyanja zizaba zigizwe n’amatoni y’amasashi aruta kure amafi yo muri zo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, ruvuga ko u Rwanda rwafashe iya mbere mu guhagarika ikoreshwa n’itumizwa ry’amasashi kugira ngo habungabungwe ibidukikije dore ko ngo bikomeje gutyo mu myaka 30 iri imbere ubuzima bwahura n’ingaruka zikomeye z’ubutayu ku Isi.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Jeannot Ruhunga, avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko na bwo bukunze kwibasira ibidukikije, aho mu mezi atanu ashize mu Rwanda abantu 50 bamaze gupfa kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, naho abasaga 40 bakaba barabukomerekeyemo.

Agira ati, “Ni yo mpamvu turi gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu birinde ibyaha bihungabanya ibidukikije, ejo batazavuga ngo twabaguye gitumo turabahana tutabanje kubasobanurira”.

urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye na rwo rwaje kumva inshingano zarwo mu kubungabunga ibidukikije
urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye na rwo rwaje kumva inshingano zarwo mu kubungabunga ibidukikije

Muri gahunda yo kurushaho gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu.

Ubwo bukangurambaga buzamara ukwezi bugashingira ku mwihariko wa buri ntara aho mu Burengerazuba hagaragaye umwihariko wo kwangiza ibidukikije kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’umwihariko mu Karere ka Rutsiro n’utundi tugakikije.

Kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku isonga mu kwangiza ibidukikije kandi ugasanga abacukuzi barakingirwa ikibaba rimwe na rimwe n’inzego zishinzwe ubucukuzi ngo ibyo bigiye guhinduka amateka.

Colonel Jeannot Ruhunga ati, “Nta muntu n’umwe mu Rwanda uri hejuru y’amategeko. Nta fi nini, nta ntoya, nta kwitwaza icyo uri cyo ngo wangize ubuzima bwa benshi, kereka wenda aho twabura amakuru kuri bene abo ari na yo mpamvu y’ubu bukangurambaga.”

Minisitiri ushinzwe ibidukikije avuga ko abangiza nkana ibidukikije biterwa n'inzego zibishinzwe zitabikurikirana cyangwa bigakorwa nkana n'abacukuzi
Minisitiri ushinzwe ibidukikije avuga ko abangiza nkana ibidukikije biterwa n’inzego zibishinzwe zitabikurikirana cyangwa bigakorwa nkana n’abacukuzi

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr.Vincent Biruta, avuga ko impamvu hagaragara ubucukuzi bwangiza ibidukikije biterwa koko no kwirengagiza nkana amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi.

Naho ku kuba ikoranabuhanga mu bucukuzi rikiri hasi mu Rwanda ibyo ngo ntibikwiye kuba icyuho cyo kwangiza ibidukikije.

Agira ati, “Ibyo biterwa no kwirengagiza amategeko, kuyica cyangwa se kuba inzego zibishinzwe zibigendamo gake, ni yo mpamvu hanitabazwa amategeko n’ibihano ku barenze ku mabwiriza nkana”.

Itegeko rihana kwangiza ibidukikije rigena ibihano bigera ku gifungo cy’imyaka 10 bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Mu mwaka wa 2017 hakiriwe amadosiye 231 hafungwa abantu 513 bazira kwangiza ibidukikije, mu Ntara y’Iburengerazuba honyine hakaba harakozwe amadosiye 97.

Mu mwaka wa 2018 hakozwe amadosiye 225 hafungwa abantu 396, ayo mu Burengerazuba akaba 81, iyi mibare ngo ikaba ikiri myinshi nubwo igenda igabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka