Umuhanda uri hafi y’ikiraro cya Nyabarongo witse uruhande rumwe

Abakoresha umuhanda hafi y’ikiraro cya Nyabarongo gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo batangiye kugira impungenge ko ubuhahirane no kugenderana byagorana, igihe cyose umuhanda wose wakomeza kwika.

Imodoka ya Polisi ihagaze mu gihande cyangiritse, irimo gufasha ibinyabiziga kubisikanira mu gihande kitarangirika
Imodoka ya Polisi ihagaze mu gihande cyangiritse, irimo gufasha ibinyabiziga kubisikanira mu gihande kitarangirika

Guhera kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022, imodoka ya Polisi ihagaze mu gihande cyamaze kwika cy’uwo muhanda, kugira ngo ifashe ibinyabiziga kubisikanira mu gihande kitarangirika.

Uwitwa Munyaneza ukoresha uwo muhanda, akeka ko byaba byatewe n’imyuzure ituruka ku mvura nyinshi yaguye mu Ntara zose z’Igihugu, ikaba yateye itaka ryatindishijwe umuhanda koroha no gusenya imiyoboro (bize) ihitisha amazi munsi y’umuhanda.

Munyaneza ati "Uko ibimodoka biremereye bigenda binyuraho no kuba amazi yabaye menshi akoroshya hasi, bishobora kugenda biba bibi kurushaho ugasanga umuhanda uracitse wose."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi(RTDA), Imena Munyampenda, yabwiye Kigali Today ko yahageze agasanga hakwiye gusanwa mu buryo bwihuse, n’ubwo hazategereza ko imyuzure igabanuka.

Imena yagize ati "Twashakaga gutangira kuhakora ariko amazi aruzuye, impamvu hitse ni uko amazi yakuyeho amabuye munsi, mu gihe cya bugufi turashaka kuhasana ariko tunahafitiye umushinga w’igihe kirekire."

Ati "Ni ugutegereza imyuzure ikagabanuka kuko ntabwo watereka imashini muri ariya mazi."

Umushinga w’igihe kirekire RTDA na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri rusange bahafitiye nk’uko Imena yakomeje abisobanura, ni ugusana umuhanda wose kuva ku Giticyinyoni kugera ku Bitaro bya Kabgayi i Muhanga.

Imena avuga ko guhera mu mwaka utaha wa 2023 bazatanga isoko ryo gukora uwo muhanda, ukazaba ugizwe n’ibice bine( 4 lanes) kuva i Kigali kugera muri Bishenyi(hirya yo ku Ruyenzi).

Imena avuga ko hagati aho mu gihe imyuzure irimo kugaragara yakomeza kwangiza urutindo rwa Nyabarongo, kujya mu Majyepfo byasaba gukoresha umuhanda Kigali-Bugesera-Nyanza n’ubwo utararangira gukorwa.

Kugeza ubu muri uyu muhanda Bugesera-Nyanza kuva i Nemba kugera i Rwabusoro(hareshya n’ibirometero 35km)kaburimbo imaze gushyirwamo, ariko kuva muri Rwabusoro kugera ku Gasoro(31km) umuhanda uracyari igitaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Batumire aba engineers Bo muri horande babigishe gukamura ibishanga ,dore igihugu cyabo bacyongereyeho 60% bivuye mu gukamura inyanja bakayigizayo ahasigaye bakahatura ba kahahinga . Nyabarongo swamp Yaba ari nko gukina ,mu isaha imwe baba bayirangije mubahe isoko

Victor yanditse ku itariki ya: 27-11-2022  →  Musubize

Niba ikibazo Ari amazi yuzuye kd muvugako atwara amabuye, ejo umuhanda wose nucika nibwo muzashaka uko muhakora? kuki mutayobya amazi ya nyabarongo muburyo bwo kuyagabanya mukabanza mugasana aho hantu ko muvugako amazi Ari menshi mutaterekamo imashini. Tubashimiye ko mubona ko byihutirwa ubwo muzafata igisubizo kirambye

Adrien yanditse ku itariki ya: 26-11-2022  →  Musubize

buriguterwa ni myuzure irigutura kumvura irikugwa cyane muntara zigiye zitandukanye bityo bigatuma ibintu byangirika

uwimana deus yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Ubwo abantu batuye Ku Ruyenzi nabo bajya baca Rwabusoro baje i Kigali?

Kamana yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Bagusubize nanjye numvireho

Eugene yanditse ku itariki ya: 26-11-2022  →  Musubize

Ubwo abantu batuye Ku Ruyenzi nabo bajya baca Rwabusoro baje i Kigali?

Kamana yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Sha, Inkuru iruzuye rwose.
Dukeneye abanyamakuru b’umwuga nkawe.

RUTURA yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka