RIB yafunze uwamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana bikamuviramo urupfu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze uwitwa Nyirahanyurwishaka Alphonsine ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa byateye urupfu aho yamennye amazi ashyushye ku mugabo we n’umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi ane, umwana bikamuviramo urupfu.

Uwo mwana yitabye Imana ageze kwa muganga, akaba yari amaze umwaka umwe n’amezi ane avutse.

RIB ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu rugo yari hagati y’uregwa n’umugabo we.

RIB irongera gukangurira Abanyarwanda kwirinda amakimbirane hagati y’abashakanye kuko ari yo ntandaro y’ibyaha byinshi birimo n’ubwicanyi.

Uregwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka