Bibaga bakica bakoresheje imbunda bikagerekwa ku nzego z’umutekano

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu Karere ka Rusizi hafungiye abantu 12 bakekwaho kwiyitirira inzego z’umutekano, kwica babigambiriye no gukoresha intwaro n’imyenda ya gisirikare.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu bafashwe ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi bakaba bakurikiranyweho ibyaha bitanu birimo ibyo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu mu buryo butemewe.

Bakekwaho kandi ibyaha byo kwiba hakoreshejwe intwaro, kwica biturutse ku bushake, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe, no kwambara umwambaro utari uwawe ugamije kuyobya abaturage.

Babasanganye imyenda ya gisirikare n'imbunda bakoreshaga muri ibyo bikorwa
Babasanganye imyenda ya gisirikare n’imbunda bakoreshaga muri ibyo bikorwa

RIB itangaza ko mu bafashwe harimo n’abafatanyije icyaha mu baherutse gutabwa muri yombi n’ubundi ku byaha by’ubwicanyi. Urugero ni nk’umugore witwa Ngerageze Justine akaba umukobwa wa Biyoga Lambert na we ukurikiranwe n’ubutabera uherutse gufatirwa mu byaha by’ubwicanyi.

Mu bafashwe kandi harimo Murenzi Boniface wigeze kuba umusirikare akaza gukekwaho ibyaha agafungwa na Dusenge Jean de Dieu wigeze kubarizwa mu bashinzwe umutekano bari bazwi nka Local Defense Force.

Mu bafashwe kandi harimo Ngendahimana Jean Damascene, Dusabe Emmanuel, Habimana Valens, Habiyaremye Jean Pierre, Mugabonisenge Théogene, Nzaramba Theobald na Kubwimana Emmanuel ndetse na Murenzi Vital na Tuyishime Emmanuel.

Iperereza ryakozwe rigaragaza ko abo bose uko ari 12 bafite aho bahuriye na Bavugamenshi Fidele ufungiwe ku Murindi na Biyoga Lambert ufungiye muri gereza ya Rusizi, kubera ibyaha by’ubwicanyi no kwiba hakoreshejwe imbunda, bakoze mu kwezi k’Ukuboza 2020, no muri Werurwe 2021 ku kirwa cya Nkombo, Gihundwe na Kamembe.

Ibyo byaha bikaba byaragiye byitirirwa inzego z’umutekano kuko babaga bambaye imyenda ya gisirikare bafite n’imbunda kugira ngo bajijishe byitirirwe inzego z’umutekano.

Urugero ni nka Biyoga Lambert na Murenzi Boniface aho bitwaje imbunda bagiye kwiba moteri y’ubwato muri Kongo Kinshasa bakaba bari kumwe na Murenzi Vital ariko ibananira kuyifungura ku bwato baragaruka, kandi ngo ibyo byaha bakaba babyemera ko babikoze mu Kuboza 2020.

Tariki ya 22 Ukuboza 2020 kandi Murenzi Boniface yitwaje imbunda hamwe na Biyoga Lambert, Dusabe Emmanuel na Uwimana Jacques akaba umuhungu wa Biyoga Lambert wanatorotse hamwe na Nsabimana Valens biba amafaranga asaga ibihumbi 700 ku mugabo witwa Ntawukiriwabo Theogene utuye ku Nkombo.

Ku wa 27 Ukuboza 2020 Murenzi Boniface na none afite imbunda anambaye imyenda ya Gisirikare ari kumwe na Dusenge Jean de Dieu na Ngendahimana Jean Damascene barashe umugore witwa Nyirandayisenga Olive baramwica bamwiba amafaranga ibihumbi 470frw.

Umuvugizi wa RIB avuga ko ibyo byaha byakozwe ku kagambane n’umugabo wa Nyirandayisenga bari bafitanye amakimbirane.

Agira ati “Ikibabaje ni uko uwo mugore yari yagambaniwe n’umugabo we witwa Bavugamenshi Fidele kugira ngo amwikize kubera amakimbirane yo mu ngo bari bafitanye, ibyo bihumbi 470frw babitwara nk’igihembo”.

Ngo icyo gihe bagiye inama ngo byitwe ko ari igikorwa cy’ubujura gikozwe n’abasirikare kuko bagendaga bambaye imyenda ya gisirikare, maze bahimba umutwe wo gufata Bavugamenshi Fidele baramuzirika, binjira mu nzu bafata amafaranga, umugore agize ngo aravuga, baramurasa arapfa.

Agira ati “Mu iperereza, Bavugamenshi yagiye mu kigo cya Gisirikare abeshyera abasirikare babiri biza kugaragara ko ari abere, icyo gikorwa cy’ubujura n’ubwicanyi bwitwaje intwaro cyabereye muri Gihundwe”.

Ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 Murenzi Boniface yitwaje imbunda ari kumwe na Dusenge Jean de Dieu bombi bambaye imyenda ya Gisirikare, barashe umugabo witwa Nsabimana Joel ariko ntiyapfa, bamwambura ibihumbi 50frw na telefone bikaba byarabereye muri Mururu.

Bamwe mu bafatanyacyaha barimo umugore witwa Ngerageze Josephine ari we mukobwa wa Biyoga Lambert ubu ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gutunga intwaro, ari yo mbunda bibishaga ikaba yaraguzwe mu nkwano yakowe akaba anabyiyemerera.

Biyoga Lambert amaze gufatwa ngo yarangiye umukobwa we aho imbunda iri amubwira ko azayibika akazayiha Boniface Murenzi ari na yo yaje gukoresha mu gutegura ibyo bitero.

Iyo mbunda ikaba yaratumye uwitwa Habimana Ezechiel bamwiba miliyoni ebyiri barangiwe na Nzaramba Theobald, kubera kwihishahisha no kubeshyera inzego z’umutekano bikaba byaratumye kubafata bigorana.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rurashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru kandi rukihanganisha ababuze ababo kubera ibyo bikorwa by’urugomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko noneho ko mutakirasa izo nkozi z’ibibi. abafite akantu inkiko zizabarekura abatagafite baborere muri gereza ntacyo bamariye Leta

mucunguzeplz yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Yayayay ibi bisambo ni ikibazo kabisa urabona ukuntu harimo ubugome n.amacenga menshi no kubeshyerana !!! Sha bravo rdf bravo police na rib kabisa iyi ni professionnalisme.

Luc yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

nibyiza cyane RIB IKOMEREZAHO IFATANYIJE NINZEGO ZIBANZE PEE BRO KBX

@HAKIZIMANA DANIEL 5482 yanditse ku itariki ya: 14-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka