Abasirikare 1449 basoje imirimo yabo mu Ngabo z’u Rwanda

Minisiteri y’Ingabo iratangaza ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezereye abasirikari 1449, uwo muhango ukaba ubaye ku nshuro ya munani.

Abasezerewe barimo abageze ku myaka yo gufata ikiruhuko, hakabamo n’abandi amasezerano yabo y’akazi yari arangiye.

Itangazo rya RDF riravuga ko muri uyu mwaka wa 2020 abasezerewe bose hamwe barimo abasirikare bakuru 41, hakabamo ba Ofisiye n’abandi bafite amapeti atandukanye 369, naho abandi 1018 bakaba amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF yarangiye. Hari kandi abandi 21 basezerewe kubera ibibazo by’ubuzima bari bafite.

Umuhango wo kubasezerera wabaye tariki 06 Nyakanga 2020, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira.

Maj Gen Albert Murasira
Maj Gen Albert Murasira

Mu ijambo rye, Maj Gen Albert Murasira yabashimiye ubwitange bagaragaje mu kazi n’umusanzu batanze mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Mwese mwagaragaje ubwitange kandi mwatanze umusanzu mu kubaka igihugu, tukaba dutewe ishema no kuba mu gihugu gitekanye.”

(Rtd) Col Jill Rutaremara
(Rtd) Col Jill Rutaremara

Ku ruhande rw’abasezerewe, Retired (Rtd) Col Jill Rutaremara yavuze ko bagiye mu kiruhuko banezerewe kandi ko imbaraga batanze mu kubohora igihugu zitabaye impfabusa. Yijeje ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no guharanira kugera ku kwibohora nyako.

Uwo muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo General Jean Bosco Kazura n’abandi bayobozi b’Ingabo mu nzego zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwarakoze muruhuke natwe tuzakomerezaho twubaka igihugu gifite iterambere muri byose ntacyo dusize I salute kbs

Ndagijimana Mupenzi yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Finally I got my country wallpapers love you H.E pk a.k.a legend a.ka our hero we love u again and again ubu igikurikiyeho nkurubyiruko nukurwanya abangiza ibyiza twagezeho nabakomeje kubiba urwango bangisha igihugu ubutegetsi kubwibyaha bashijwa baba barakoze cg ababyeyi babo please anybody who reads my message please twigishe tunarwanya abangisha igihugu abanyamahanga kko nge nkibisanzwe iyo mbonye sms ivuga nabi igihugu cyange haba social media zange zose Instagram Facebook Twitter nizindi nkoresha mpita nkora report ya message mbi aba yatanze kd tubikoze twese mvabwije ukuri baba reported hanyuma nyuma bagafungirwa ama accounts kd twese ntacyatunanira pee URI tayari ushaka kumenya uko twabigenza tukarwanya abo banzi bamahoro twakora whtsap groups kuburyo zajya zuzura 250 members tugafungura izindi any messages tuuhakora report munyandikire abari tayari dukore groupe yokurwanya message mbi zurwango tubikore +96892560981

[email protected] yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Nibe umuntu atajyaga asaza.Usanga ubuzima ntacyo bumaze igihe cyose tuzakomeza gusaza no gupfa ugasiga ibyo waruhiye byose kandi ntuzongere kubaho.Kuvuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye Imana,sibyo rwose.Nashatse muli bibiliya yange aho bavuga ko tuba twitabye Imana ndahabura.Gusa nemera abavuga ko abapfuye barumviraga Imana bazazuka ku munsi w’imperuka.Ibyo byanditse muli bibiliya.Ariko bisaba gushaka Imana cyane,ntuhere gusa mu gushaka ibyisi.

nzeyimana yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka