Bariga uko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro byakorwa mu buryo bunoze

Kuva tariki 17 kugeza 19 Mata 2024, mu Karere ka Musanze hateraniye inama, ihuza ibihugu 12 byo muri Afurika, aho yiga ku nkomoko y’amabuye y’agaciro acukurwa mu karere k’ibiyaga bigari, mu rwego rwo kuyifashisha mu iterambere aho kuba intandaro y’intambara.

Baraganira ku bibazo binyuranye bibangamiye icukurwa n'igurisha ry'amabuye y'agaciro
Baraganira ku bibazo binyuranye bibangamiye icukurwa n’igurisha ry’amabuye y’agaciro

Abitabiriye iyo nama ni abahuriye muri Komite ishinzwe ubugenzuzi mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR Audit Committee), aho irimo kugenzura uko amabuye y’ibyo bihugu acukurwa n’uko agurishwa n’uruhare rwayo mu iterambere ry’ibihugu, hagamijwe kwirinda ko akoreshwa mu guhungabanya umutekano nk’uko byakunze kugaragara.

Ni nyuma y’uko inama yahuje Abakuru b’ibihugu mu Karere k’ibiyaga bigari muri 2006, bafashe icyemezo cy’uko ibihugu bikikije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bicukura amabuye amwe, cyangwa bifite amabuye aboneka mu Burasirazuba bwa Congo, byatangira kugaragaza inkomoko y’aho yavuye, nk’uko Kanyangira John, ushinzwe ishami ryo kugenzura inkomoko y’amabuye y’agaciro mu Rwanda yabitangaje.

Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere mu kubahiriza ibyemezo byafatiwe muri iyo nama, dore ko ruri mu bihugu biherereye mu karere kabarizwamo umutekano muke.

Ati “U Rwanda ruherereye mu Karere k’ibiyaga bigari kandi kabarizwamo umutekano muke, bikavugwa ko abateza umutekano muke cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo, akenshi usanga bifashisha amafaranga bavana mu mabuye y’agaciro, ibyo bigahungabanya uburenganzira bwa muntu kandi bigakomeza guteza umutekano muke mu karere”.

Arongera ati “Inama iteraniye mu Rwanda ni iyo kugenzura niba koko ibyo bihugu bikikije Congo, amabuye yabyo agurishwa hanze yujuje ibisabwa kugira ngo ye gukoreshwa mu guhungabanya Akarere k’ibiyaga bigari. U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byashoboye kwitabira icyo gikorwa cyo kugaragaza inkomoko y’amabuye yabwo”.

Ni inama yitabiriwe n'intumwa zitandukanye ziturutse mu bihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari
Ni inama yitabiriwe n’intumwa zitandukanye ziturutse mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari

Yagaragaje n’ingamba u Rwanda rwashyizeho mu rwego rw’ubucukuzi n’ubucuruzi bwemewe bw’amabuye y’agaciro, yaba aturuka mu Rwanda cyangwa ava mu bindi bihugu.

Ati “Mu Rwanda icyo dukora, mu birombe byose biri mu gihugu haba harimo abakozi ba Leta yoherejeyo bashinzwe kugenzura neza koko niba ayo mabuye avuye aho bagashyiraho n’ibirango byerekana aho avuye, ibyo birango ni byo biyaherekeza kugeza aho agurishwa mu mahanga, ari nabyo bituma bayizera bakayagura”.

Arongera ati “N’ayo tugura mu bindi bihugu aza afite ibyo bimenyetso bigaragaza inkomoko y’igihugu aturutsemo, ndetse hari seritifika ayo mabuye agiye kwinjira mu Rwanda agomba kugaragaza, ni ukuvuga niba avuye muri Congo tugomba kubanza kureba ko afite ibyangombwa bisabwa byose, ariko adafite ibyo bimenyetso ntabwo dushobora kuyemerera kwinjira mu gihugu”.

Yavuze ko iyo nama igamije gusuzuma neza aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa gukurikirana inkomoko y’amabuye bicururiza hanze, yiganjemo Gasegereti, Kolta na Wolfram”.

Philip Kirui Kiplangat, Chairman wa ICGLR Audit Committee, na we yagarutse kuri iyo nama, avuga ko yiga uburyo bwo gufasha ibihugu kubyaza umusaruro amabuye yabyo y’agaciro, agakoreshwa mu kubaka iterambere ryabyo aho kuyakoresha mu gushoza intamba mu karere k’ibiyaga bigari.

Mungyeza B.Ham
Mungyeza B.Ham

Ngo ni n’umwanya wo kumenya ibihugu bicuruza amabuye y’agaciro bidafite icyemezo (certificate) kiranga ayo mabuye, ndetse n’icyemezo cyemerera kampani gukora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ibyo bigakomeza guteza akajagari na magendu muri ubwo bucuruzi, ahakomeje kugaragara amabuye atazwi inkomoko bigira ingaruka ku mutekano w’akarere.

Mungyeza B.Ham, waje muri iyo nama ahagarariye Ubunyamabanga bwa ICGLR, na we yashimangiye ibyo bibazo bikigaragara mu mabuye y’agaciro, ku bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari.

Avuga ko iyo nama ifatirwamo ibyemezo bitandukanye bishyiraho uburyo bwo kugaragaza inkomoko y’amabuye y’agacuro, bashyiraho abagenzuzu babigize umwuga, hanatangwa uburenganzira busesuye bwo gucukura amabuye y’agaciro no kuyacuruza ku bihugu byagaragaje ko bicukura amabuye y’agaciro bikanayagurisha mu buryo budateje ibibazo, harwanywa ubucuruzi bukoresha ayo mabuye mu gushoza intambara aho kubaka umutekano w’ibihugu byo mu karere.

Ati “Iyi nama ni intambwe nini mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari hifashishijwe ubutunzi bwabyo, hagiye hagaragara ko hari amabuye y’agaciro agurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakabura abaharanira ko ibyo bihagarara, ariko komite ngenzuzi ya ICDLR yateraniye hano mu Rwanda hari byinshi ije gukemura kuri icyo kibazo, hashakwa uburyo nyabwo bwo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro”.

Uwo muyobozi yavuze ko kimwe mu byatumye inama ya ICLDR ibera mu Rwanda, ari uko rwagaragaje imikorerere myiza mu icukurwa n’igurishwa ry’amabuye y’agaciro, kandi rukaba ruri mu bafatanyabikorwa beza ba ICLDR.

Bimwe mu bihugu byitabiriye iyo nama harimo DRC, Congo Brazaville, Soudan, Soudan y’Epfo, Repubulika ya Santrafrika, Zambia, Kenya, u Rwanda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka