• Umwana w’umukobwa yagiye kwidumbaguza mu mazi ahasiga ubuzima.

    Tariki 21/11/2011 hagati ya saa yine na saa tanu za mu gitondo, umukobwa w’imyaka itatu n’igice yapfiriye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Kinazi umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango azize impanuka.



  • Ari mu maboko ya polisi kubera gukoresha ibiyobyabwenge

    Kuri sitasiyo ya police mu karere ka Nyamagabe hafungiye umusore witwa Nyandwi Pangarasi azira gukoresha ibiyobyabwenge. Nyandwi Pangarasi yafashwe n’inzego z’ibanze zo mu kagari ka Manwari mu murenge wa Mbazi ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ubwo bari mu gikorwa cyo gusaka ibintu by’umucuruzi wari wibwe.



  • Nyabihu: Hafashwe ingamba zo guca ubujura mu mudugudu wa Kabaya

    Mu nama yahuje umuyobozi wungirije w’umudugudu wa Kabaya, Munderi Celestin, n’abaturage tariki 20/11/2011, hemejwe ko hagiye kujyaho abantu bazajya barara irondo mu mudugudu buri munsi. Buri muturage azajya atanga amafaranga 1000 cyo guhemba abarara irondo buri kwezi ariko abatishoboya bazajya batanga 500.



  • Gisagara: imbwa zizerera zikomeje kwibasira amatungo y’abaturage bo mu murenge wa Mukindo

    Abaturage bo mu murenge wa Mukindo mukarere ka Gisagara baratabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ko babafasha kurwanya imbwa zirirwa zibarira amatungo boroye; kuko ngo birenze ubushobozi bwabo.



  • Abashoferi b’abanyamahanga bashima uko bakirwa iyo bageze mu Rwanda.

    Bamwe mu banyamahanga bakora umurimo wo gutwara ibicuruzwa mu makamyo bavuga ko bagenda mu bihugu byinshi ariko nta gihungu kibakira neza nk’u Rwanda.



  • Remera : Abasore babiri bafunzwe bazira kwiba amafaranga arenga miliyoni eshanu

    Theogene Hakorimana na Protais Nyandwi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi I Remera bazira kwiba umushoramari w’umuhinde amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’amadolari 2570.



  • Toni 10 z’ibisasu byarangije igihe zasenywe

    Muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano agamije guca ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu karere k’ibiyaga bigari, ku ishuri rya gisirikari rya Gako, kuwa gatanu tariki 4/11/2011 hasenywe toni icumi z’intwaro zarangije igihe.



  • Bugesera: Polisi yataye muri yombi abagizi ba nabi

    Kuwa 30 ukwakira 2011 polisi yataye muri yombi abagabo batatu bashinjwa kandi baniyemerera gukora ibyaha byo guhungabanya umutakano. Abo ni Matabaro Manasse w’imyaka 46 y’amavuko, Sekamana Faustin w’imyaka 30 y’amavuko na Nteziryayo Christophe w’imyaka 34 y’amavuko.



  • Gakenke : Impfu zo mu birombe n’ubugizi bwa nabi byahungabanyije umutekano

    Mu nama y’umutekano yagutse y’Akarere ka Gakenke yateranye taliki ya 28 Ukwakira 2011 hagaragaye ko ibyaha byabaye atari byinshi usibye abantu umunani bahitanwe n’ibirombe by’amabuye, ubugizi bwa nabi bwahitanye umwana w’umukobwa n’impanuka zo mu muhanda ziyongereye.



  • Bugesera: Umurego mu kurwanya ibiyobyabwenge

    Abaturage batuye umudugudu wa Mirambi Umurenge wa Ririma Akarere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba barasaba ubuyobozi bwa polisi ko bwafungura ishami ryayo muri aka gace kugira ngo babafashe guhangana n’ibibazo bikarangwamo birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, n’ubujura.



  • Gakenke: Inkeragutabara n’abafasha babo barahuguwe ku mateka

    Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe yateguye amahugurwa agenewe abasirikare bitandukanyije na FDLR bazwi nk’izina ry’inkeragutabara hamwe n’abagore babo ku mateka y’u Rwanda n’uruhare rw’umutekano mu iterambere ry’igihugu ku wa 19 Ukwakira 2011 ku biro by’Akarere ka Gakenke. Inkeragutabara zaturutse mu turere twa (...)



  • Darfur :Ingabo z’u Rwanda Ntizizacika intege

    Umuvugizi w’ingabo z’ u Rwanda Koroneli Nzabamwita Joseph aratangaza ko imgabo z’u Rwanda zitazacika intege mu butumwa zirimo bwo kugarura amahoro I Darfur muri Sudan kuko zizi icyazijyanyeyo.



  • INGABO NA POLISI BAHANYE AMAKURU KU BIKORWA BYO KUBUNGABUNGA AMAHORO

    Abayobozi bakuru ba Polisi y’igihugu n’ingabo z’igihugu bakoze amahugurwa y’iminsi ine yo kuganira no gusangira amakuru ku bikorwa byo kubungabunga umutekano mu mahanga, ibi bikaba byari mu rwego rwo kunoza imikorere cyane cyane ko n’ubwo ibikorwa by’ingabo na polisi bitandukanye ariko byuzuzanya.



Izindi nkuru: