Video: Abasore baherutse guhohotera uwacururizaga MTN, umwe yarashwe undi atabwa muri yombi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias akaba yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga.

Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.

Irakoze Emmanuel umwe mu bagaragara mu mashusho bakubita umugore utanga serivise za MTN bakanamwiba
Irakoze Emmanuel umwe mu bagaragara mu mashusho bakubita umugore utanga serivise za MTN bakanamwiba

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, avuga ko uyu wafashwe akekwaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge kuko aho bamufatiye iwe i Kanombe bahasanze urumogi.

Ubu ngo agiye gukorerwa dosiye agezwe imbere y’ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko iyo video ikigaragara inzego z’umutekano zahise zibikurikirana.

Ati “Iyo video ikigaragara inzego z’umutekano zahise zibikurikirana, uyu munsi mu gitondo nibwo uyu Irakoze Emmanuel yafashwe. Mu ma saa saba undi na we afatirwa i Nyamirambo muri Nyarugenge, ashaka kurwanya inzego z’umutekano araraswa arapfa, umurambo we ukaba uri mu bitaro bya Kacyiru”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, avuga ko dosiye y’uwafashwe igiye kugezwa ku bushinjacyaha.

Ati “Dosiye nimara kugera mu bushinjacyaha, azahita agezwa imbere y’ubutabera aburanishwe ku byaha yakoze. Harimo gukubita no gukomeretsa no gukoresha ibiyobyabwenge, ibihano azahabwa bizagendana n’uburemere bw’ingaruka ku wahohotewe, kuko bitandukanye ari byo biba impurirane y’ibyaha. Icyo gihe umucamanza atanga igihano kirusha ibindi gukomera”.

Umuhoza agira inama Abanyarwanda yo kumenya ibyaha, kubyirinda no kubirinda abandi, haba hari n’aho bigaragaye bagatanga amakuru hakiri kare.

Irakoze wafashwe yavuze ko basohotse bavuye mu kabari ahazwi nko mu Migina, bafata inzira itaha nibwo babonye Tuyisenge, bajya umugambi wo kumwambura niko kumufata baramuniga, bamwambura amafaranga ibihumbi 24 na telefone ebyiri yakoreshaga mu kazi ke.

Ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufatanyije na Polisi y’u Rwanda (RNP) batangarije KT Press ko barimo gushakisha abasore babiri bagaragara mu mashusho (Video) barimo gukubita ndetse bakambura amafaranga umugore wacururizaga MTN mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Ayo mashusho yagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga yerekana abasore babiri, bagotera umukobwa inyuma y’amazu ari i Remera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Migina, imbere ya Petit Stade, umwe akamuta ku munigo, mu gihe undi amwambura agakapu karimo amafaranga, ari nako amukubita ibipfunsi mu bice bitandukanye by’umubiri, kugeza ubwo uwo mukobwa ata ubwenge.

Iyi ni ifoto yakuwe mu mashusho (video) yafashwe na camera za CCTV zari mu gace byabereyemo
Iyi ni ifoto yakuwe mu mashusho (video) yafashwe na camera za CCTV zari mu gace byabereyemo

Iyi video yafashwe tariki 23 Gashyantare 2020 ikaba yababaje abantu benshi bayibonye, ndetse abenshi basaba RIB na Polisi gushaka abasore bakoze ibyo.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yabwiye KT Press ko RIB yahawe amakuru kandi ko irimo gukora iperereza. Umuvugizi wa polisi, CP John Bosco Kabera, na we yavuze ko barimo gukurikirana iby’iki kibazo.

Umukobwa wakorewe iri hohoterwa yitwa Jeannette Tuyisenge, w’imyaka 31, akaba atuye mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Remera, akaba asanzwe agurisha ibicuruzwa bya sosiyete y’itumanaho ya MTN imbere ya Stade Amahoro.

Bamwe mu batangabuhamya babonye ibyabaye bavuga ko Tuyisenge yatewe nyuma y’uko yari arangije akazi ke k’uwo munsi, ndetse amaze no kubika ibikoresho bye aho asanzwe abibika.

KT Press yagerageje kumuvugisha ndetse n’umuryango we ariko ntibyashoboka, kuko akirimo kwitabwaho n’abaganga aho arwariye muri Isange One Stop Centre yo mu bitaro bya Kacyiru.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ abakiriya muri MTN, Yvonne Mubiligi, yavuze ko barimo gufatanya na RIB mu iperereza, ndetse ko barimo no gukurikirana ibijyanye n’ubuvuzi bwe.

Yongeraho ko abakozi ba MTN basuye Tuyisenge ku wa gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, mu rwego rwo kwifatanya na we, kandi ko bizeye ko abakoze ibi bazafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Tuyisenge akaba afite uruhinja rw’amezi 10.

Iyumvire uko uyu wafashwe avuga uko bahohoteye uriya mugore

Inkuru bijyanye:

RIB na Polisi barimo gushakisha abasore bashinjwa kwiba no gukubita umukozi wa MTN

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Police yacu na RIB mpagaze nemye mbabwiranti murakabaho!!aba bagabo mubabaze neza Kandi ijisho rihorerwe irindi!Mubeho!

Eric yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Mwakoze cyane RIB na Police pe! Gusa birababaje kubona Umusore mwiza nkuyunguyu wagateje imbere igihugu ariwe wirirwa aniga abantu!

Emma yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

hari abigize ibihazi batumva birirwa bajujubya abaturage iyo mu cyaro.batuma n’abaturage bagira umwanda aho bararana n’amatungo mu nzu kubera gutinya abajura,abasarura imyaka (ibitoke, amatunda, ibigori,....) hari n’abatekamutwe hakaba n’abasambanya abana aba bose mubaturebere mwo kagira Imana mwe! murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Thank you so much Police yacu, abagome nk’aba bacike iwacu

Carine yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Ndashimira RIB Police nizindi nzego zafatanije uwomugizi wanabi agafatwa ,agezwe imbere yubutabera akatirwe urumukwiye

Shumbusho innocent yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

Umva ko polisi y’Urda idakora da!Gusa n’ubwo ntari munyamategeko,iriya nyito y’icyaha umuvugizi akoresheje sinyemera!Ngo gukubita no gukomeretsa!!Byatuma icyaha kigabanya uburemere.Uriya mugizi wanabi we yarishe ahubwo Ni uko Imana yimanye uriya mukobwa kuko ku mashusho bigaragarako bo bari baziko basize bamuhorahoje.Rwose Bambabarire ntibazoroshye inyito y’icyaha.

Alas Ombeni yanditse ku itariki ya: 28-02-2020  →  Musubize

ewan mwakoze police na RIB uyu mushenzi nawe mumukubite burundu yumwihariko ntamabandi dukeneye muri sosiyete nyarwanda rwose.

qween yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Congratulations @RIB and @RNP, Mukomeje kugaragaza ubunyamwuga. Coup de chapeau kbissa.

Kiki yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Uwo usigaye ntawe dukeneye.please. do it.

Bongo yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Uwo usigaye ntawe dukeneye.please. do it.

Bongo yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka