• N

    Huye: Ikamyo yaguye, ku bw’amahirwe ntihagira upfa

    Ahitwa mu Gahenerezo ho mu murenge wa Huye, akarere ka Huye, hafi saa cyenda zo mu ijoro rishyira kuri uyu wa 27/5/2014 haguye ikamyo yari itwaye ibicuruzwa ibivana i Kigali ibijyana i Rusizi. Ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye, n’nkuta z’inzu yagwiriye nta cyo zabaye cyane.



  • Mushengezi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

    Musanze: Umugabo yishe umugore we bapfuye “umushyitsi”

    Umugabo w’imyaka 45 witwa Mushengezi Bernard yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze nyuma yo gukubita urubaho umugore witwa Nyirandimubanzi bari bafitanye abana batandatu agapfa mu ijoro rya tariki 25/05/2014.



  • Nyanza: Umukecuru yatwikiwe urugo n’umuntu utazwi

    Mukandutiye Elina w’imyaka 52 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Nyamivumu A mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yatwikiwe urugo rwe n’umuntu utazwi yifashishije lisansi.



  • Nyamagabe: Abantu bane batawe muri yombi nyuma y’uko akagari kibwe ibendera

    Abantu bane bari mu maboko ya polisi y’igihugu kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, bakekwaho kuba inyuma y’ubujura bw’ibendera ry’igihugu ryibwe ku biro by’akagari ka Bwama mu murenge wa Kamegeri mu ijoro rya tariki 25/05/2014 mu masaha ya saa yine.



  • Issa Boniface yambaye umwambaro abakozi ba EWSA.

    Ruhango: Yatawe muri yombi yiyita umukozi wa EWSA abeshya abaturage ko agiye kubaha umuriro

    Issa Boniface w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Gatenga mu karere ka Kicukiro, afungiye kuri station ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 24/05/2014, azira kubeshya abaturage ko ari umukozi wa ESWA akabaka amafaranga kugirango abahe amashanyarazi.



  • Umurambo w’umugabo watoraguwe mu kiyaga cya Rweru

    Umurambo w’umugabo witwa Misago Augustin watoraguwe mu kiyaga cya Rweru n’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano mu mazi ku mugoroba wa tariki 25/05/2014.



  • Rutsiro: Umugabo yiyahuranye n’umwana we

    Utazirubanda Beza wari utuye mu kagari ka Nganzo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro aherutse kwiyahurana n’umwana we wari umaze umwaka n’ukwezi kumwe avutse bikaba bikekwa ko yabitewe n’amakimbirane umugabo yari afitanye n’umugore we.



  • Iyo Coaster iri mu zagonzwe na FUSO yabuze feri.

    Nyabugogo habereye impanuka ikomeye

    Mu muhanda uturuka mu mujyi rwagati umanuka i Nyabugogo, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yabuze feri ikagonga imodoka zari mu nzira, zirimo bisi ya bwa Coaster n’ivatiri na moto nyinshi. Bikaba bivugwa ko abantu batari bacye bashobora kuba bahasize ubuzima.



  • Butera Knowles yifatanyije n

    Ruhango: Hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge hatungwa agatoki inzego z’ibanze

    Ubwo hatangizwaha icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Ruhango byagaragaye ko iki kibazo kirimo kugenda gikemuka ariko ubuyobozi bw’akarere butunga agatoki inzego z’ibanze kugaragaza imbaraga nke mu kurwanya ibiyobyabwenge bicururizwa cyangwa bigakorerwa aho bayobora.



  • Rusizi: Aricuza kuba yaremeye kubana n’umugabo atamuzi neza

    Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko aragira inama abakobwa yo kujya babanza bagashishoza mbere yo gusanga abasore babasaba kubana kuko cyane cyane mu mijyi abasore babeshya abakobwa ko bakora akazi keza bagerayo bagasanga ahubwo abo basore ntibagira n’aho baba.



  • Gakenke: Umurambo watoraguwe mu muhanda rwagati bigaragara ko yishwe

    Mw’ijoro ryakeye ahagana mu masa Saba n’igice zo kuri uyu wa gatandatu tariki 24/5/2014, umurambo w’umusore witwa Adriano Mwizerwa watoraguwe mu muhanda rwagati mu mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke.



  • Barara baroba rwihishwa bakoresheje imitego itemewe, mu gitondo bakajya mu ishuri.

    Rutsiro: Batanu batawe muri yombi bazira kuroba mu buryo butemewe

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro bufatanyije na polisi icunga umutekano wo mu kiyaga cya Kivu bataye muri yombi abasore batanu, barobaga mu Kivu mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 21/5/2014 bakoresheje imitego itemewe yitwa kaningini.



  • Nyamasheke: Itorero rya Nkombo ryakoze impanuka umwe ahasiga ubuzima

    Mu rukerera ry’ijoro rishyira kuri uyu wa 23/05/2014, itorero ry’ababyinnyi ryo ku Nkombo muri Rusizi, bakoreye impanuka i Ntendezi urenze gato aho bita ku Buhinga mu masangano y’umuhanda ujya i Rusizi na Nyamasheke, umwe ahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi 18 bakomeretse harimo babiri bavunitse amaguru.



  • Bakunzibake yafatanwe.

    Nyamasheke: Afunzwe azira gufatanwa urumogi

    Umusore uri mu kigero cy’imyaka 28, ubana n’ubumuga bwo kutagira akaguru kuko kacitse, Bakunzibake Leonard afungiye kuri stasiyo ya polisi ya Kanjongo azira gufatanwa udupfunyika 104 tw’urumogi aho atuye mu rugo rwe mu mudugudu wa Kamukiza, akagari ka Kabuga mu murenge wa Karambi.



  • Ngoma: Yasanze gerenade ebyiri mu gishyitsi cy’igiti arimo yasa inkwi

    Habumugisha Osward utuye mu mudugudu wa Rwankamba, akagali ka Cyibare umurenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, ubwo yarimo yasa inkwi ku gushyitsi cy’igiti cy’umuvumu kuwa 15/05/2014 yaguye ku bisasu bibili bya grenade byari byarakuriweho n’iki giti.



  • Abandi bajura bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

    Rusizi: Akandi gatsiko k’abajura katawe muri yombi

    Mu gihe hadashize n’iminsi ibiri hafashwe abajura batandatu bibye ibikoresho bitandukanye birimo na moto ya Paruwasi ya Nkanka mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa 22/05/2014 hafashwe abandi bajura batandatu bafatanywe ibintu binyuranye bari baragiye biba bakabihisha mu nzu zabo.



  • Agasantere ka Rwara gahererye hafi y

    Rwara: Abasinzi ngo batangirira abantu mu nzira nijoro bakabagirira nabi

    Abaturage baturiye agasantere ya Rwara kari mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, batangaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’ubusinzi, aho ngo bamwe mu baturage banywa bagasinda bagatangira abantu nijoro bakabagirira nabi ndetse ngo bakanateza amakimbirane mu ngo bakubita abagire babo.



  • Rusizi: Nyuma y’icyumweru kimwe abuze umurambo we watoraguwe mu kigunda

    Umusaza w’imyaka 51 y’amavuko witwa Munyaneza wo mu murenge wa Gitambi mu kagari ka Gahungeri yabuze tariki 17/05/2014, ubwo ngo yari ahamagawe n’umuntu ngo naze basangire inzoga saa kenda z’ijoro , nyuma yubwo ngo ntabwo yongeye kugaruka ari nabwo umuryango we tangiye kumushakisha.



  • Nyamata: Umwarimu afunzwe akekwaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 16 yigishaga

    Umwarimu wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Nyaragiseke riri mu kagari ka Kintambwe mu murenge wa Rweru afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa yigishaga w’imyaka 16 y’amavuko.



  • Ibyo yasiramuzaga.

    Nyamasheke: Afunzwe ashinjwa kwiyita umuganga agasiramura abantu

    Umusore uri mu kigero cy’imyaka 26, uvuka mu muduguduwa Karambi, akagari ka Karengera mu murenge wa Kirimbi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo azira kwigira muganga agasiramura abagabo bikaba byarakurijemo umwe kujya mu bitaro akamara iminsi 4.



  • Nyamata: Umusore afunzwe acyekwaho kwiba miliyoni umunani z’aho yakoraga mu rugo

    Umusore w’imyaka 23 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho kwiba amafaranga miliyoni umunani mu rugo yakoragamo mu kagari ka Kibagabaga mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.



  • Rusizi: Abamotari 2 bafunzwe bazira kurwana n’abatwara abagenzi ku matagisi afite ibyapa by’u Burundi

    Babiri mu batwara abagenzi kuri za moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gukomeretsa umushoferi utwara abagenzi mu modoka nto izwi ku izina rya taxi-voiture ikorera i Burundi bavugaga ko yabatwaraga abagenzi kandi adafite (…)



  • Umwe mu bari mu modoka yakomeretse mu mutwe.

    Nyamasheke: Impanuka y’imodoka n’umunyozi yakomerekeje batatu

    Ku mugoroba wa tariki ya 20 Gicurasi 2014 mu masaha ya saa kumi n’imwe, mu mudugudu wa Gasharu, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano habeye impanuka, ikomeretsa abantu batatu n’umunyonzi wari utwaye igare ahetse ibitoki n’imbabura.



  • Aba bagabo batandatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu karere ka Rusizi bafite ibyo bacyekwaho kwiba.

    Rusizi : Batandatu bakurikiranyweho ubujura bwa moto n’ibikoresho byo mu rugo

    Kuri station ya Polisi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi hafungiye abagabo 6 bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo hamwe na moto ya Paruwasi gatulika ya Nkanka yakundaga gutwarwa na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi ari na we abaturage bayitirira.



  • Rilima: Yapfiriye mu makimbirane yabaye nyuma yo gusangira mu kabari

    Bagaragaza Venuste w’imyaka 23 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 19/05/2014 nyuma yo gushyamirana nabo barimo gusangira bakamukubita inkoni mu musaya, ibyo bikaba byabereye mu mudugudu wa Gitego mu Kagari ka Kabeza mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera.



  • Ruhango: Afungiye ibihumbi 100 by’amafaranga y’amakorano

    Samuel Ntakirutimana w’imyaka 26 y’amavuko ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 19/05/2014 nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amakorano ibihumbi 100 agizwe n’inote za 5000.



  • Bugesera: Abapolisi babiri barafunzwe nyuma yo gufatwa barya ruswa

    Abapolisi babiri bari mu bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera bazira kwaka ruswa umushoferi wari utwaye imodoka.



  • Gicumbi: Umurokodifensi yaturikanywe n’igisasu ahita apfa

    Rokodifensi (Local Defense Force) Hagenima Ildegard wari ushinzwe gucunga umutekano mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Nyiragasuruba mu karere ka Gicumbi yaturikanywe n’igisasu cyo mubwoko bwa gerenade ahita apfa.



  • Gicumbi: Umwana w’imyaka 14 yahubutse mu giti yitura hasi ahita apfa

    Umwana w’umuhugu w’imyaka 14 wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yurire igiti yitura hasi abanje umutwe hasi maze ahita ashiramo umwuka ku mugoroba wa tariki 18/05/2014.



  • Nyamasheke: Yasanzwe mu muhanda yapfuye nyuma yo kugongwa

    Umugore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30 yasanzwe mu muhanda yapfuye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 bigaragara ko yagonzwe ariko kugeza ubu ikinyabiziga cyaba cyamugonze ntikiramenyekana.



Izindi nkuru: