• Inkuba yahitanye umusore w’imyaka 19

    Mu mvura yaguye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014, mu Karere ka Rulindo inkuba yakubise umuntu ahita apfa.



  • Nemba: Akurikiranweho gufata kungufu umucecuru w’imyaka 65

    Pierre Tuyizere w’imyaka 30 wo mu kagari ka Buranga mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke kuri ubu ari mu maboko ya Police akurikiranweho gufata ku ngufu umucecuru w’imyaka 65 witwa Reniya Nyanzira nawe wo mu kagari ka Buranga muri uyu murenge wa Nemba.



  • Nyamasheke: Bashinjwa kurya amafaranga ya mwene wabo bamubeshya kumujyana muri Dasso

    Niyonsenga Jean Damascene na Uwimana Fransoise batuyemudugudu wa Taba akagari ka Shangi, umurenge wa shangi mu karere ka Nyamasheke, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, bashinjwa guteka umutwe kuri mukuru wabo bakamurya amafaranga bamubwira ko bazamujyana mu bacunga umutekano bazwi nka Dasso.



  • Bugesera: Babiri bafunzwe nyuma yo gufatanwa ibyibano

    Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, hafungiye abasore babiri aribo; Musemakweri David w’imyaka 25 y’amavuko na Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 23 y’amavuko, nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye byagiye byibwa mu mazu y’abaturage.



  • Avuga ko bari bafite n

    Nyanza: Umwe yafashwe yiba insinga z’amashanyarazi babiri baracika

    Ahishakiye Anaclet w’imyaka 22 y’amavuko uvuka mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga yafashwe n’abashinzwe umutekano mu rukerera rwo ku wa 19/12/2014 yiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, babiri bari kumwe nawe baracika.



  • Nyamasheke: Umugabo yakubise umugore we agafuni Imana ikinga ukuboko

    Umugabo witwa Munguyiko utuye mu muduGudu wa Rumamfu mu Kagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke yakubise umugore we Vuguziga agafuni mu mutwe ntiyahita apfa.



  • Gakenke: Hafashwe imyenda y’inzego z’umutekano mu mukwabu

    Mu mukwabo wakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi mu rukerera rwo kuwa 19/12/2014, mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke hafashwe ibintu bitandukanye harimo n’imyambaro ya gisirikare na polisi.



  • Nyamasheke: Impanuka y’ikamyo yakomereje uwari uyitwaye

    Imodoka nini ya rukururana yo mu bwoko bwa Scania ifite nomero ziyiranga RL KBP 385Q yari itwawe na Wayidaka Alfred w’imyaka 30 yaguye mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014 abari bayirimo barakomereka.



  • Rusizi: Umukecuru w’imyaka 59 yishwe n’abagizi ba nabi

    Umukecuru witwa Julienne Nyirabanguka w’imyaka 59 wari utuye mu kagari ka Kacyangugu mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi yanigiwe mu nzu ye mu gitondo cyo ku wa 18/12/2014, n’abagizi ba nabi bataramenyekana basiga bibye nibyo yari atunze.



  • Abaturage n

    Rusizi: Abayobozi mu nzego z’ibanze burasabwa kudahishira abahungabyanya umutekano

    Nyuma yaho mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi hafatiwe imbunda yari imaze iminsi ikoreshwa mu kwambura abaturage ibyabo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze guhangana n’abashaka guhungabanya umuteno w’abaturage n’igihugu muri rusange.



  • Umugabo yahinganye urumogi n

    Rulindo: Ari mu maboko ya Polisi azira guhinga urumogi

    Umuturage wo mu Murenge wa Ngoma wo mu Karere ka Rulindo yatawe muri yombi azira kuba yarahinganye urumogi n’indi myaka.



  • Bitwayiki ngo niwe wacuze umugambi wo gushaka imbunda bazajya bifashisha mu bujura.

    Rusizi: Abagabo bane bafatanywe imbunda

    Abagabo bane bo mu Mirenge ya Nkanka na Gihundwe yo mu Karere ka Rusizi bafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov bakoreshaga mu bujura ku wa 16/12/2014, ubwo bayirashishaga bagiye kwambura abarobyi imitego ya kaningini.



  • Kayonza: Umukwabu wafashe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi

    Umukwabu utunguranye Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yakoreye mu Mirenge ibiri y’ako karere wafashe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi.



  • Nyanza: Bihaniye ukekwaho ubujura bamutema intoki

    Umusore witwa Twagiramungu Athanase uvuka mu karere ka Nyamagabe wabaga mu mujyi wa Nyanza ahashakishiriza imibereho yafashwe yiba ibishyimbo mu murima nyirabyo amufashe aramwihanira amutema intoki mu gitondo cyo ku wa 17/12/2014.



  • Rutsiro: Inkuba yakubise abantu 4 umwe ahita yitaba Imana abandi bararokoka

    Umwana w’imyaka 4 yitabye Imana abandi bantu batatu bajyanwa mu bitaro nyuma y’inkuba yakubise mu mudugudu wa murambi mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro tariki 16/12/2014.



  • Rutsiro: Afunze akurikiranyweho kwica umugore we amutemye

    Umugabo witwa Singiranumwe Samuel w’imyaka 29 wo mu Kagari ka Rugasa mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro yatemye umugore bigeze kubana kuwa kabiri tariki ya 16/12/2014, ahita apfa.



  • Nyanza: Batekesheje uburozi buhitana umwe babiri bajyanwa mu bitaro ari indembe

    Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, Akagali ka Nyundo, Umudugudu wa Muyira, umwana w’imyaka itandatu witwa Sindambiwe Vénutse yitabye Imana naho abitwa Mushimiyimana Jeannette w’imyaka 28 na Uwimbabazi Valerie w’imyaka 10 bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari indembe, nyuma yo gutekesha ibiryo umuti wica udukoko mu (…)



  • Murundi: Umupagasi yatemye mugenzi we bapfa ibihumbi bibiri

    Umupagasi w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Gatsibo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara mu Karere ka Kayonza, akurikiranyweho icyaha cyo gutema mu mutwe no ku kuboko mugenzi we w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Ngoma bapfa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.



  • Nyaruguru: Gerenade yakomerekeje abantu babiri

    Umukecuru Mukandori Donatille w’imyaka 57 n’umwana we Nsengiyumva w’imyaka 5 baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade kibakomeretsa byoroheje.



  • Mukarange: Yateye mugenzi we icyuma bapfa umukobwa

    Umusore witwa Muhirwa wo mu Kagari ka Rurembo mu Murenge wa Mukarange wo mu Karere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mulindi akurikiranyweho icyaha cyo gutera icyuma umusore mugenzi we amuziza umukobwa w’inshuti ye.



  • Gakenke: Hatoraguwe umurambo w’umukuru w’umudugudu

    Mu rugabaniro rw’Imirenge ya Karambo, Nemba na Gakenke, mu kiraro kirekire gihari, hatoraguwe umurambo w’umukuru w’Umudugudu wa Bukweto mu Kagari ka Kirebe mu Murenge wa Karambo witwa Aimable Ngendahimana.



  • Gicumbi: Abavandimwe 3 barakekwaho kwica nyina

    Abasore batatu bava inda imwe bo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Byumba bakekwaho kwica nyina witwa Bantegeye Espérance.



  • Bugesera: Bafunzwe bazira kwinjiza impu z’amatungo mu buryo bwa magendu

    Umurundi witwa Ngabeshengera Jean Paul n’Umunyarwanda witwa Uwihoreye Emmanuel bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatwa binjiza impu z’amatungo mu Rwanda mu buryo bwa magendu.



  • Abanyamabanga nshingwabikorwa b

    Kamonyi: Inzego zibanze ziraregwa kutagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

    Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi baratungwa agatoki kuba badafata iya mbere ngo bahangane n’ibiyobyabwenge bihakorerwa nka Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe, bagategereza ko inzego z’umutekano arizo zibirwanya.



  • Sibomana akimara gufatwa yahise azengurutswa akagari yikoreye ihene.

    Mugunga: Yibye itungo bamuzengurutsa mu Kagari aryikoreye

    Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke n’abaturanyi babo bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu barinubira ubujura buhakorerwa n’insoresore bavuga ko zirirwa zinywa inzoga n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, ubundi byamara kubarenga bakagenda banura ibyo babonye kugeza naho badatinya kuzitura (…)



  • Rutsiro: Afunzwe azira ubwambuzi bushukana

    Umukanguramba w’amashyamba Muyumbu Augustin wo mu murenge wa Nyabirasi ho mu karere ka Rutsiro afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu akekwaho ubwambuzi bushukana yakoreye aborozi bo mu ishyamba rya Gishwati.



  • Kazanenda na Iyamuremye ngo bari bafite gahunda yo kurucuruza.

    Kirehe: Abantu bane bafatanwe ibiro bisaga 30 by’urumogi

    Abasore batatu n’umusaza umwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe nyuma yo gufatanwa urumogi kuwa gatandatu tariki 13/12/2014, bose bakaba basaba imbabazi bemeza ko batazabisubira.



  • Nyamasheke: Yafashwe agiye guha umupolisi ruswa

    Umugabo witwa Rwamucyo Jean utuye mu mudugudu wa Kabagabo mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano yafatiwe mu cyuho ubwo yagerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 50 ayiha umupolisi amusaba kudakurikirana umuntu w’inshuti ye.



  • Abayobozi batandukanye mu ntara y

    Amajyaruguru: Gicumbi ku isonga mu kugira ibyaha byinshi

    Inama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yateranye tariki 12/12/2014 yagaragaje ko muri uyu mwaka mu ntara hose hamaze gukorwa ibyaha 2460 muri byo akarere ka Gicumbi gafite 650 kagakurikirwa na Burera ifite ibyaha 548.



  • Musambira: Umurambo w’umuntu utamenyekanye watoraguwe ku Rutindo rwa Kayumbu

    Ahitwa kuri Kayumbu mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi hatoraguwe umurambo w’umusore utamenyekanye uri mu kigero cy’imyaka 35.



Izindi nkuru: