Yafatiwe muri Uganda, yisanga mu gisirikare kirwanya u Rwanda

Harerimana Jean Paul w’imyaka 31 avuga ko ari muri Uganda yijejwe guhabwa akazi keza ariko yisanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu myitozo y’igisirikare kigamije kurwanya u Rwanda.

Harerimana yabashije gucika abamujyanye mu bikorwa bya gisirikare muri Congo ariko ntiyagera mu Rwanda afungirwa na CMI muri Uganda
Harerimana yabashije gucika abamujyanye mu bikorwa bya gisirikare muri Congo ariko ntiyagera mu Rwanda afungirwa na CMI muri Uganda

Harerimana Jean Paul akomoka mu Murenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke. Avuga ko yagiye muri Uganda muri Mutarama 2019 gusura abavandimwe be ahitwa Mubende.

Avuga ko agiye kugaruka ngo yumvise ko imipaka ifunze ajya gushaka akazi ahacukurwa amabuye y’agaciro.

Ngo yahahuriye n’umuntu amwizeza akazi keza, ariko yisanga yageze mu myitozo ya gisirikare i Minembwe muri Congo.

Ati “Mu gihe nari ntegereje kuza, umuturanyi yambwiye ko ambonera akazi ko gucukura amabuye y’agaciro. Nahuye n’umuntu bitaga Chairman ambwira ko afite akazi keza, nshiduka ndi ku Kabindi i Minembwe muri Congo mu myitozo ya gisirikare cya RUDI.”

Ngo uwo yibuka mu babatozaga harimo uwitwa Col. Rugema wababwiraga ko yahoze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Harerimana ni umwe mu Banyarwanda 32 bagejejwe ku mupaka w'u Rwanda barimo abagore 4 na bo bari bafungiye muri gereza zitandukanye muri Uganda
Harerimana ni umwe mu Banyarwanda 32 bagejejwe ku mupaka w’u Rwanda barimo abagore 4 na bo bari bafungiye muri gereza zitandukanye muri Uganda

Harerimana avuga ko yakoze imyitozo amezi abiri. Ababatozaga ngo bavugaga Igifaransa n’Ikinyarwanda. Ni imyitozo ngo bakoze ari abantu 75 harimo Abanyarwanda, Abagande, Abakongomani ndetse ngo n’abandi bavugaga Ikirundi.

Ngo nyuma babashyize aho bakorera, ajyanwa hafi n’umupaka wa Uganda abona uko atoroka.

Agira ati “Badushyize hafi n’umupaka turi 15, abari bafite imbunda ni 5 gusa twe bashya ntazo, nabashije kuganira n’abaturage ba Uganda umwe ambwira ko natega moto ikangeza Gisoro ko byanyorohera kugera mu Rwanda.”

Harerimana avuga ko akimara gutoroka yageze mu nkambi yakira Abanyekongo iri muri Uganda ashiduka yafashwe n’abasirikare ba Uganda.

Ngo bamujyanye ahitwa Gisoro bamubwira ko bari mu iperereza, ahava asubizwa mu nkambi yongera kuvanwamo ajyanwa i Mbarara mu kigo cya gisirikare akomereza ahitwa Bwindi ahavanwa ajyanwa i Kampala mu maboko y’Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe iperereza (CMI).

Abafashwe bagafungirwa muri Uganda barimo abapasiteri bo mu itorero ADEPR
Abafashwe bagafungirwa muri Uganda barimo abapasiteri bo mu itorero ADEPR

Harerimana agaragaza ihungabana ahanini bitewe n’inzira yanyuzemo ndetse no gukubitwa cyane.

Ati “Aha hose banzengurutsaga barankubitaga bikomeye ku buryo ubu mfite ikibazo gikomeye cyo kutumva neza.”

Ibi, Harerimana Jean Paul yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2019, ubwo we na bagenzi be bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba mu biro by’abinjira n’abasohoka.

Benshi bagaragazaga umunaniro n'imbaraga nkeya kubera iyicarubozo bakorewe muri za gereza
Benshi bagaragazaga umunaniro n’imbaraga nkeya kubera iyicarubozo bakorewe muri za gereza

Bose hamwe bari 32 harimo abayoboke b’idini rya ADEPR 28 barimo n’abapasiteri.

Babwiye itangazamakuru ko bari babayeho nabi muri gereza, bakubitwa, bakanambikwa ibigofero mu maso igihe bagiye kubazwa.

Bavuga ko muri bose nta n’umwe wagejejwe mu rukiko, yemwe ngo nta n’uzi icyo yari afungiwe.

Abanya-Uganda bo bari ku murongo banjira mu Rwanda cyane ko bakirwa neza
Abanya-Uganda bo bari ku murongo banjira mu Rwanda cyane ko bakirwa neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uganda mushatse mwayicikaho mwa bantu mwe, kuko n’ubuzima muzabuburirayo.

Natacha yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Nkuko Bible ivuga,Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

hitimana yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka