Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yapfuye nyuma yo kunywa ibikekwa ko ari uburozi

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Mtanila giherereye ahitwa Igangwe, Chunya, mu Ntara ya Mbeya, muri Tanzania, witwa Mugwira Nkuta w’imyaka 41 y’amavuko, yasanzwe yapfuye nyuma yo kunywa ibintu bikekwa ko ari uburozi, kubera ko ngo yari afite ibibazo byinshi byamurenze.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mbeya, Kuzaga Benjamin, yavuze ko uwo muyobozi w’ishuri yasanzwe yapfiriye mu nzu yabagamo aho mu kigo cy’ishuri, nyuma y’uko ku itariki 13 Nzeri yari yohererejwe amafaranga yari yahawe itsinda ry’abanyeshuri (club) bo kuri icyo kigo.

Nyuma yo kwakira ayo mafaranga, ngo ntiyayakoresheje ibyo yari agenewe nk’uko uwo muyobozi wa Polisi yakomeje abisobanura, abonye ko bishobora kuzamenyekana kandi akaba atashobora kubikemura, ngo ni cyo gishobora kuba cyaratumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Umuyobozi w’Intara ya Mbeya , Homera Juma, yavuze ko hakwiye gushyirwaho gahunda yo gutanga inyigisho zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo bagabanye ibibazo by’abantu bakomeza kwiyambura ubuzima.

Yagize ati, “ibyo ni ngombwa ko bikorwa, abantu bigishwe ku bibazo bibangamira ubuzima bwo mu mutwe, bamenye ibimenyetso byabyo, bamenye n’icyo bashobora gukora, igihe babonye abafite ibyo bimenyetso, kugira ngo bigabanye ibikorwa by’abica abantu ndetse n’abiyahura”.

Yakomeje agira ati “Vuba aha, hari umwana w’umukobwa wo ku ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Loleza wiyahuye, biza kuvugwa ko yabitewe n’uko yari afite ibibazo byinshi, ubu rero kubera ibi, ni ngombwa ko abantu bigishwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kugira ngo ibikorwa nk’ibyo byo kwiyahura bigabanuke”.

Umuyobozi w’Akarere ka Chunya aho icyo kigo cya Mtanila giherereye, Saimon Mayeka Salmon, we yatangaje ko bababajwe n’icyemezo uwo muyobozi w’ikigo cy’amashuri yafashe cyo kwiyambura ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka