Uganda: Igisasu giturikanye Bisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, imodoka nini ya Kompanyi itwara abagenzi yitwa Swift Safaris yaturikanywe n’igisasu, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abitangaza.

Imodoka ya kompanyi ya Swift Safaris
Imodoka ya kompanyi ya Swift Safaris

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yatangaje ko iyo bisi yari mu muhanda iva i Kampala yerekeza ahitwa Bushenyi, igisasu kikaba cyayiturikanye igeze mu karere ka Mpigi rwagati mu gihugu.

Polisi kandi yavuze ko inzobere mu by’ibisasu zihutiye kugera aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza.

Iki gisasu cyibasiye iyi modoka nyuma y’ikindi cyatewe mu kabari i Kampala ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 saa tatu z’ijoro ahitwa Komamboga, gihitana umukobwa witwa Emily Nyinaneza w’imyaka 20 y’amavuko wakoraga serivisi muri ako kabari, abandi batatu barakomereka.

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kislamu bukeye bwaho bigambye kuba ari bo bagabye icyo gitero.

Hashize icyumweru u Bwongereza buburiye abaturage babwo ko Igihugu cya Uganda gishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka