Tanzania: Abana batanu bo mu muryango umwe bapfuye mu buryo bw’amayobera

Abana batanu bo mu muryango umwe i Arusha muri Tanzania, bapfuye muri uku kwezi kumwe kwa Nyakanga 2022, bazira indwara itaramenyekana, ariko bo babaga bavuga ko bababara mu nda ndetse inda zabo zikabyimba.

Ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga 2022, nibwo Ikinyamakuru ‘Mwananchi’ cyo muri Tanzania cyaganiriye n’umuyobozi agace uwo muryango utuyemo, witwa Nanga Lenasira Mollel, avuga ko imfu z’abo bana zatangiye ku itariki 5 Nyakanga kugeza uyu munsi tariki 19 Nyakanga kuko ari bwo umwana wa nyuma muri abo batanu wari usigaye mu bitaro bya Mount Meru Arusha yapfuye.

Uwo muyobozi yavuze ko umwana wa mbere wo muri uwo muryango witwa Bosi Nyangusi yapfuye ku itariki 5 Nyakanga 2022, nyuma yo kubababra mu nda bikamugeza ku rupfu.

Mollel yavuze ko uwo mwana wa mbere akimara gupfa, abandi bana bane bajyanywe kwa muganga, ku bitaro byitwa ‘TMA Monduli’ baravurwa bemererwa no kuba basubira mu rugo, ariko bageze mu nzira ngo bongera kuremba, bahita bajyanwa ku bitaro bya Mout Meru by’aho Arusha.

Bigeze ku itariki 16 Nyakanga ni bwo undi mwana umwe witwa Saimalie yapfuye. Ku itariki 17 Nyakanga hapfuye abandi bana babiri ari bo Lemali na Sophia.

Uwo muyobozi yavuze ko uyu munsi ku wa Kabiri tariki 19 Nyakanga, ari bwo umwana wa nyuma wari uri mu bitaro bya Mount Meru witwa Veronica yapfuye.

Uwo muyobozi yavuze ko " Abo bana batakaga bavuga ko bababara mu nda, nyuma inda zikanabyimba, twabaza umuryango icyo abana bariye kibi, bakavuga ko ntabyo bazi "

Umwe mu bagize uwo muryango witwa Lesono Lendoya yavuze ko batazi icyo abo bana bariye.

Yagize ati "Turasaba ko hakorwa iperereza kuri iki kibazo kuko kiraduhangayikishije cyane."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amahoro ikibazo dufite umuyobozi wacu badushyiyeho nago atwunva wumudugudu none mutuvugire tuzatore uzatwunva yanatandukanye numugore nabana masoro kivugiza gasenga

Turinimana yanditse ku itariki ya: 21-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka