Somalia: Barindwi baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Abantu barindwi baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu iduka ry’ikawa mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, icyo gitero kikaba cyabaye nyuma y’umunsi umwe ikindi gisasu gitezwe mu modoka na cyo kikica abantu.

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab, ushamikiye ku mutwe wa Al Qaeda, ni wo wigambye kuba uri inyuma y’icyo gitero, mu itangazo wanyujije kuri ‘Shahada News Agency’, aho batangaje ko abapfuye ari 11 naho abakomeretse bakaba ari 18. Imibare yigambwa n’iyo mitwe mu bitero by’ubwiyahuzi ngo ikunze kuba itandukanye n’itangazwa na Guverinoma nk’uko byatangajwe na Aljazeera.

Icyo gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023 mu iduka ricuruza Ikawa ahitwa i Bar Bulsho Mogadishu hafi y’Ibiro bya Perezida wa Somalia nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi yo muri icyo gihugu Sadik Dudishe.

Dudishe yagize ati, “ Abakomeretse bose ni abantu bari bari muri iryo duka baje kunywa Ikawa”.

Ni iduka rigurishirizwamo Ikawa rikunze kuba ririmo abantu bo mu nzego z’umutekano, ariko n’abasivili, nk’uko byahamijwe na Adan Qorey, umuturage w’aho i Bar Bulsho, wavuze ko iryo duke rikunze kuba ririmo abantu benshi mu masaha ya nyuma ya saa sita baje kunywa Ikawa no guhekenya ibyatsi bikunzwe cyane aho muri Somalia byitwa ‘ Khat cyangwa se miraa’.

Umutangabuhamya wabonye uko icyo gitero cyagenze, yavuze ko igisasu cyaturikiye hafi y’umuhanda ugana ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ya Somalia no ku Biro bya Perezida wa Repubulika, kandi ko muri iryo duka cyaturikiyemo hakunze kuba harimo abasirikare baje kunywa Ikawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka