Santarafurika: Perezida Touadéra yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda mu muganda

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR), Prof Faustin Archange Touadéra, yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri icyo gihugu mu bikorwa by’umuganda rusange.

Uyu muganda wakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 mu mujyi wa Bangui.

Ni umuganda kandi witabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye muri guverinoma ya Santrafurika, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iki gikorwa cy’umuganda cyari kigamije gusukura ishuri rya St Jean riherereye I Bangui aho cyitabiriwe n’abaturage bagera kuri 600 bo mu mujyi wa Bangui.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Perezida Faustin Archange Touadéra yashimye ingabo z’u Rwanda ku nkunga n’uruhare bagize mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santrafurika ndetse ashishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’umuganda.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zishimirwa ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo kubaha ubuvuzi, ibikorwa by’umuganda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka