Polisi ibereyeho gufasha Abanyarwanda kwidagadura mu mudendezo- DIGP Namuhoranye

Polisi y’igihugu iratangaza ko icyo ibereyeho ari ugufasha Abanyarwanda n’abaturarwanda kwidagadura ariko bakabikora mu mudendezo.

DIGP Felix Namuhoranye
DIGP Felix Namuhoranye

Ibi umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, yabitangaje kuri uyu wa gatanu 27 Nzeri 2019, ubwo yaganiraga n’abacuruzi b’inzoga mu tubari, abafite amacumbi (logdes) ndetse n’abafite resitora bakorera mu mujyi wa Kigali.

Aba bacuruzi beretswe uruhare rwabo mu kurwanya impanuka ziterwa no gutwara ibinyabiziga umuntu yanyoye ibisindisha, ndetse n’ingaruka zo guha abana bari munsi y’imyaka 18 ibisindisha n’akazi ko mutubari.

DIGP Namuhoranye yasabye ba nyir’utubari, amacumbi n’amaresitora gufatanya na Polisi mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo kurwanya impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, abandi zikabasigira ubumuga budakira bitewe na bamwe mu bashoferi batwara imodoka basinze.

Yabibukije ko bakwiye kubuza umukiriya wabo gutwara imodoka ye yanyoye ibisindisha, ndetse bakarekera aho kumuha inzoga mu gihe babona ko yasinze.

Yagize ati “Ni mwe mukwiye gufata iya mbere mu kubuza abakiriya banywereye mu tubari twanyu gutwara ibinyabiziga basinze, mukwiye kujya mubabwira bagahamagara ababatwara cyangwa namwe mukabageza aho bataha”.

Yakomeje avuga ko bidakwiye kubona umunyakabari akomeza guha inzoga umukiriya abona ko yasinze kandi abizi neza ko yazanye imodoka, adafite undi muntu uza kumucyura.

DIGP Namuhoranye yanagarutse ku kibazo cya bamwe mu bacuruzi bafite ibikorwa bigira aho bihurira no gucuruza inzoga, usanga baha inzoga abana bari munsi y’imyaka 18 cyangwa ugasanga barabahaye imirimo mu tubari n’amahoteri. Yabibukije ko ibyo binyuranyije n’amategeko kandi bihanirwa.

Yagize ati “Hirya no hino mu tubari hagenda hagaragara abana banywa ibisindisha babyiguriye cyangwa babihabwa n’abandi bantu hari n’abakoreshwa mu tubari. Ibyo byose bigira ingaruka ku mikurire y’umwana, gihe abaye umusinzi akiri muto biragoye kugira ngo azagire icyo yimarira ubwe ndetse akimarire n’umuryango we n’igihugu muri rusange”.

Yabasabye kujya babanza bakabaza umwana indangamuntu igihe babona bamushidikanyaho ku myaka ye.

Mu minsi ishize inama nk’iyi nanone yari yahuje abayobozi muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi bw’inzoga mu tubari n’amaresitora.

Muri iyo nama hari hafashwe umwanzuro w’uko bagiye gushyira ibyapa bigaragariza abakiriya ko bitemewe kunywa ukarenza urugero kandi utwaye imodoka, kunywera itabi mu ruhame, gucuruza ibiyobyabwenge no gutanga umwanya wo kubinywera mu tubari, kwirinda urusaku ndetse n’ibyapa bibuza guha abana bari munsi y’imyaka 18 ibisindisha.

Nyuma y’iyi nama yabaye kuri uyu wa gatanu, habaye urugendo rwo kugenzura ko ibyemeranyijweho mu nama iheruka byubahirijwe.

Aho basanze byarubahirijwe, abacuruzi baje mu nama y’uyu munsi nabo basabwe kugenda bakabikora nka bagenzi babo.

Muri uku kwezi kwa Nzeri 2019, abashoferi barenga 500 bafashwe kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ku kigero kirenze icyemewe n’amategeko aricyo 0.08, mu gihe kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa munani 2019 habaye impanuka 85 zitewe no gutwara ibinyabiziga abantu banyoye ibisindisha.

Mu mezi abiri ashize abantu icumi bapfuye bagonzwe n’abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, harimo imwe yabereye mu karere ka Nyagatare igahitana abanyamaguru batanu bitewe n’umushoferi wari wasinze.

Ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze atanga amande ageze ku bihumbi 150,000Frw, akanajyanwa kuri sitasiyo ya polisi gukorwaho iperereza, naho uwakubaganyije cyangwa agacomokora akagabanyamuvuduko (speed governor), acibwa ibihumbi 200,000Frw, kandi akaba ashobora kuziyongera igihe abantu bakomeza kutumva uburemere bw’iki cyaha cyo gutwara ibinyabiziga basinze.

Mu itegeko nimero 71/2018 ryo kuwa 31 Kanama 2018 ryerekeye kurengera abana, mu ngingo yaryo ya 27 igika cya gatatu, bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu, ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000Frw), ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000Frw).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

"Ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze atanga amande ageze ku bihumbi 150,000Frw, akanajyanwa kuri sitasiyo ya polisi gukorwaho iperereza..................". Iperereza rindi riba rikenewe nirihe ko biba bigargara ko yaregenje igipio cyagenwe.

Niba yarengeje igipimo cyagenwe nihakurikizwe ibihano byagenwe aho gufunga umuntu imisi 5 yose ngo hari gukorwa iperereza kandi Police izi neza ko ntarindi perereza rikenewe.

irengayobora: Uwufashwe yarengeje igipipimo cyagenwe kandi yateje impanuka, uwo nawe haricyo amategeko yateganije.

N.B: Icyo cyari igitekerezo cy’umusomyi wa Kigali Today.

Isaac yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

hahahh polic e we murimo kwica economy !, aho kubuza abafite ibiryo kirya nimufatanye nabo mugishaka umuti urambye urugero buri kabari kagire umushoferi wumwuga utwara uwahanywereye amugezeyo ahembwe .ibindi ni ugutikora ifuku abanyarwanda bakunda kunywa Inzoga kandi inzoga ziri mubirangaza abantu ( loisir ) nimukomeza ibihano no guca amande muzaba mubangamira abantu munica economy this is the opportunity to create job for those who are job less abashiferi murihe ? nimuprofiter mukore company muge mutwara abantu

luc yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka