Nyampinga wa USA 2019 yapfuye yiyahuye asimbutse igorofa

Inzego z’umutekano muri leata Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko umugore wiyahuye asimbutse igorofa yabagamo zasanze ari Cheslie Kryst, wabaye nyampinga wa USA.

Cheslie Corrinne Kryst wari ufite imyaka 30 yasimbutse ku nyubako yabagamo muri Manhattan mu Mujyi wa New York, tariki 30 Mutarama 2022 ahita apfa.

Ikinyamakuru cya The New York Times cyatangaje ko mbere yo kwiyahura yabanje gushyira ubutumwa ku rubuga rwa Instagram ye asa nk’usezera. ati “Byashoboka ko uyu munsi waguha kuruhuka mu mahoro.”

Amakuru agakomeza avuga ko Kryst yasize inyandiko avuga ko ashaka gusigira nyina umubyara byose, gusa iyi nyandiko ntabwo yari ikubiyemo impamvu yatumye Kryst yiyahura.

Uyu mugore wari usanzwe atuye mu igorofa ya cyenda, amakuru avuga ko yabanje kugaragara ari mu igorofa ya 29, mbere yo kwiyahura.

Cheslie Kryst, uretse kuba yarabaye Nyampinga (Miss) wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2019, yanabaye Nyampinga wa Leta ya Carolina y’Amajyaruguru muri 2002, akaba yari Umunyamategeko n’Umunyamakuru kuri Extra Tv.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka