Nta gihugu cyakemura ibibazo byugarije isi ari cyonyine - General Nyamvumba

General Patrick Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda avuga ko nta gihugu na kimwe cyakwifasha mu gukemura ibibazo bibangamiye isi.

General Nyamvumba avuga ko isi yugarijwe n’ibibazo byinshi harimo iterabwoba, ubukene ndetse n’ibindi bibangamiye abaturage.

Avuga ko uretse ubufatanye nta gihugu cyangwa igisirikare kimwe gishobora gukemura ibyo bibazo uretse ubufatanye bw’ibindi bihugu.

Ati “Ni mu bufatanye gusa twese twashobora guhangana n’ibibazo biriho ku isi, nta gihugu kimwe cyangwa igisirikare cyabikora ubwacyo, buri wese akeneye undi kugira ngo duhangane n’iterabwoba, ubukene n’ibindi bibangamiye abaturage.”

Yabitangaje kuri uyu wa 28 Kanama ubwo yasozaga imyitozo ya gisirikare ihuje abasirikare bakomoka mu bihugu 25 bihurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi.

Peter H. Vrooman ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda avuga ko u Rwanda rufite uruhare runini mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.

Abasirikare mu myitozo itandukanye ya gisirikare
Abasirikare mu myitozo itandukanye ya gisirikare

Kuri we avuga ko n’ubwo ruri ku mwanya wa kabiri mu kugira abasirikare n’abapolisi benshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, yifuza ko mu minsi iri mbere rwaza ku mwanya wa mbere.

Ati “Igihugu cyanyu kigira uruhare runini mu guharanira amahoro mu karere n’ubwo uyu munsi u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu kugira abasirikare n’abapolisi benshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, birashoboka ko iminsi iza ruzaba urwa mbere.”

Cpt Malick Sanyang ukomoka muri Gambia avuga ko iyi myitozo ayikuyemo isomo rikomeye.

Abahagarariye ibihugu byitabiriye imyitozo byahawe ibyemezo by'uko byabonetse
Abahagarariye ibihugu byitabiriye imyitozo byahawe ibyemezo by’uko byabonetse

Ngo ntiyari aziko abantu bafite imico itandukanye bahuzwa n’ururimi rwa gisirikare bagacungira abaturage bari kaga umutekano.

Agira ati “Iyi myitozo iramfashije cyane ku giti cyanjye, uku mutubona hano dutandukanyije imico ariko namenye ko twahurira mu butumwa bw’amahoro tugahuzwa n’ururimi rwa gisirikare tukarinda abaturage.”

Uretse imyitozo ya gisirikare uko bahuza mu kurinda abaturage, abayirimo banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ndetse n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka