Maroc: Usibye abahitanywe n’umutingito, benshi wabasize iheruheru

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri Maroc ivuga ko abantu basaga 2000 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’umutingito, abandi basaga 1400 bakomeretse bikomeye, naho abantu 2059 bagakomereka byoroheje.

Ibikorwa byo gushakisha abibasiwe n'umutingito birakomeje
Ibikorwa byo gushakisha abibasiwe n’umutingito birakomeje

Iyi mibare yatangajwe ni iy’agatenganyo kuko ibikorwa byo gushakisha abahitanywe n’uyu mutingito bigikomeje.

Uyu mutingito wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 9 Nzeri 2023 wahitanye abantu n’ibintu, ababashije kuwurokoka bakaba barasizwe iheruheru na wo kuko abenshi badafite aho kuba ndetse ibiribwa n’amazi bitabageraho uko bikwiye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko abantu ibihumbi 300 basizwe iheruheru n’uyu mutingito bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kutabona amazi n’ibiribwa uko bikwiye.

Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangaza ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse hirya no hino mu cyaro bikomeje kugorana kubera ko kuhagera bigoye bitewe n’imiterere y’iyo misozi.

Abari mu bikorwa by’ubutabazi baravuga ko imibare y’abahitanywe na wo ishobora kwiyongera.

Ubwami bwa Maroc bwasabye ubuyobozi bwa Qatar n’ubwa Espagne kubagoboka kubera ingaruka z’umutingito wibasiye Intara ya Marrakech ugahitana abantu n’ibintu mu gihe gito.

U Bwongereza bwatangaje ko bwemeye koherereza Maroc amatsinda akora ubutabazi bwihuse, arimo nk’impuguke mu butabazi, itsinda ry’abaganga, imbwa zo gushakisha hamwe n’ibikoresho.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko u Bufaransa bwiteguye gufasha Maroc, ariko ko butegereje ubusabe bwa Maroc.

Perezida Macron Ati “Igihe cyose basaba imfashanyo, izahita yoherezwa."

Amerika yavuze ko ifite amatsinda yo gushakisha no gutabara yiteguye koherezwa muri Maroc kugira ngo itabare abibasiwe n’uyu mutingito.

Abashakashatsi batangaje ko uyu mutingito waturutse mu ruhererekane rw’imisozi rwa Atlas ruri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakech.

Usibye aho uyu mutingito wibasiye cyane, wumvikanye no mu yindi mijyi irimo Rabat, Agadir na Essaouira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka