Libya: Abasaga 500 bari baragwiriwe n’inkuta basanzwe bagihumeka

Abantu basaga 500 ni bo bamaze kurokorwa nyuma y’iminsi ine bamaze baragwiriwe n’inkuta z’amazu nyuma y’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura biherutse kwibasira igihugu cya Libya.

Inkubi y'umuyaga uvanze n'imvura byahitanye ubuzima bwa benshi muri Libya
Inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byahitanye ubuzima bwa benshi muri Libya

Abari mu bikorwa by’ubutabazi bishimiye iki gikorwa cyo gusanga hari abantu bamwe bagihumeka nyuma y’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura wahitanye abantu benshi, abandi bakaburirwa irengero.

Aba bantu barokotse iyi nkubi y’umuyaga ivanze n’imvura ubu barimo kwitabwaho n’inzego z’ubuzima kugira ngo barebe ko nta bindi bibazo bafite.

Umubare w’abahitanywe n’iki kiza cy’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura ukomeje kwiyongera kuko ubu habarurwa abasaga ibihumbi 11 abandi bakaba bakomeje kuburirwa irengero.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko abakora ubutabazi bakirimo gushakisha abapfuye.

Umuyobozi w’umujyi wa Derna avuga ko bahangayikishijwe n’uko hashobora kwaduka indwara z’ibyorezo kuko amazi agenda agabanuka hakaba ari nako hagenda haboneka imibiri y’abapfuye hirya no hino no muri ayo mazi.

Umuyobozi w’umujyi wa Derna yafashe icyemeo cyo gushyingura abantu mu byobo rusange mu rwego rwo kwirinda indwara zahitana abandi bantu benshi biturutse kuri iyo mibiri ikiri hirya no hino ndetse no mu nzuzi n’imigezi.

Ikigo cy’umuryango w’Abibumbye gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko kutagira amakuru ahagije mu bumenyi bwo gutanga impuruza muri Libya ari byo byatumye iyi nkubi y’umuyaga ihitana umubare w’abantu benshi cyane.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuva Libya yakwandukamo intambara yangije byinshi birimo n’ibikorwa remezo, bituma Abanya-Libya bibagirwa ibindi bikorwa by’ingenzi birimo n’iby’ubutabazi akaba ari yo ntandaro yo kutamenyera ku gihe iki kiza cyahitanye imbaga y’abantu benshi muri iki gihugu.

Ingomero ebyiri z’amazi ziri hejuru y’uwo Mujyi wa Darna, zasenyutse kubera umuvumba w’amazi menshi, biteza ibibazo byinshi, birimo kwangirika kw’imitungo, ariko cyane cyane byatwaye ubuzima bw’abantu nk’uko bitangazwa n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Umujyi wa Darna.

Umujyi wa Darna uherereye mu Karere ka Al Jabal Al Akhdar, ukaba ukikijwe n’imisozi myinshi. Amazi yaturutse ku mvura no ku guturika kw’izo ngomero, byahitanye ubuzima bw’abantu bataramenyekana umubare neza kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka