Libya: Abarenga ibihumbi 250 bibasiwe n’ibiza bakeneye ubufasha

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe inkunga yo gufasha abantu barenga ibihumbi 250 bagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura uherutse guhitana abantu mu gihugu cya Libya.

Ibiza byangije umujyi wa Derna muri Libya
Ibiza byangije umujyi wa Derna muri Libya

Abakora mu nzego z’ubutabazi baracyari mu gikorwa cyo gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero mu mujyi wa Derna.

Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ko hakenewe miliyoni 71.4 z’Amadolari yo gufasha abarokotse ibi biza.

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge na wo watangaje ko hakiri icyizere cyo kubona abantu bakiri bazima bari munsi y’ibisigazwa by’inzu zasenywe n’uyu mwuzure.

Icyizere cyo kubona abantu baba bagihumeka kiraturuka ku bantu basaga 500 bamaze kurokorwa nyuma y’iminsi ine bamaze baragwiriwe n’inkuta z’amazu.

Abari mu bikorwa by’ubutabazi ku bahitanywe n’iyi nkubi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko bagikomeje igikorwa cyo kubashakisha.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ryamaze kubuza ubuyobozi gushyingura abantu bahitanywe n’iki kiza mu buryo rusange kubera ko bishobora gutera ibibazo by’agahinda gakabije ku babuze ababo.

Tariki ya 10 Nzeri 2023 nibwo iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura wadutse muri Libya wibasira cyane umujyi wa Derna, usenya ibikorwa remezo uhitana n’ubuzima bw’abantu kugeza ubu bataramenyekana umubare.

Umujyi wa Derna uherereye mu Karere ka Al Jabal Al Akhdar, ukaba ukikijwe n’imisozi myinshi. Amazi yaturutse ku mvura no ku guturika kw’ingomero, ni yo yashenye uyu mujyi ahitana umubare utari muto w’abawutuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka