Kenya: Umukecuru w’imyaka 62 yahanishijwe igifungo cy’imyaka 35 azira ubujura

Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba ari iyo muri Kenya.

Joyce Wairimu Kariuki (Ifoto: DCI)
Joyce Wairimu Kariuki (Ifoto: DCI)

Nk’uko bigaragazwa n’amakuru abikwa n’Ibiro bikuru by’ubugenzacyaha (Directorate of Criminal Investigations (DCI) by’aho muri Kenya , Wairimu yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 15, aza gufungurwa, ava aho yari afungiye muri Gereza ya ‘Shimo La Tewa prison’ nyuma yo kurangiza igihano cye.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Joyce Wairimu Kariuki yaburanishijwe n’urukiko rwa ‘Loitoktok Law Courts’ ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba abantu ibyabo akanabahohotera (robbery with violence).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBUJURA ni kimwe mu byaha bikorwa ku bwinshi mu isi.Ibindi ni:Ubusambanyi,Amanyanga,Ruswa,Intambara no Kubeshya.Nkuko Ijambo ry’Imana rivuga,abo bose ntabwo bazaba mu bwami bw’Imana dutegereje.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.

kadage yanditse ku itariki ya: 6-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka