Kenya:Al-Shabab yagabye igitero mu ishuri gihitana abarimu batatu

Abarimu batatu bahitanywe n’igitero cya Al-Shabab cyagabwe mu mu ishuri ribanza mu gace ka Kamuthe, mu ntara ya Garissa mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa mbere.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu gace ka Garissa, Yusuf Karayu, yemeje ko aba barimu bishwe undi umwe agakomereka muri icyo gitero cyagabwe ku ishuri ribanza, ariko ricumbikira abanyeshuri.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya, aravuga ko aba barimu bishwe ari abanyamahanga badakomoka muri Kenya.

Abarwanyi ba Al-Shabab bagabye igitero kuri iryo shuri ahagana saa saba z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa mbere.

Karayu yavuze ko ishuri ryabaye rifunzwe by’agateganyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri isi igumye gutakaza abanu bafite akamaro byumwihaliko umugabane w’furika bityo rero Africa mureke twishyire hamwe ducyahe alishababu hato yazatumaraho abanu Africa igasigara ar’ubusa bulibuli Africa United Nations organization nirebe uko yafasha imiryango yababuze ababo.

Nshimiyimana Amos yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka