Kenya: Abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare

Indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cya Kenya yakoze impanuka hafi y’umupaka wa Somalia, abantu umunani bari bayirimo barapfa.

Iby’iyo mpanuka ya gisirikare byatangajwe n’ubuyobozi ku wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023 nubwo hatahise hatangazwa icyayiteye.

Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Lamu ku mupaka wa Kenya na Somalia, aho ingabo za Kenya zikunze gukora ubugenzuzi kubera abarwanyi bo mu mitwe ishamikiye ku mitwe y’iterabwoba ‘al-Qaida’ na ‘al-Shabab’, bakunze kuba bari ku mupaka wa Somalia.

Igisirikare cyatangaje ko iyo ndege ya Kajugujugu y’ingabo za Kenya kirwanira mu kirere yakoze impanuka ubwo yari irimo ikora ubugenzuzi bwo mu masaha y’ijoro.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Kenya rivuga ko hashyizweho itsinda ry’inzobere zigiye gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Bamwe mu bagize inzego z’umutekano bavuze ko abasirikare bose bari bari muri iyo ndege, ndetse n’abashinzwe kuyitwara bose bapfuye.

Hari ingabo za Kenya ziri muri Somalia mu rwego rw’ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bugamije gufasha Somalia guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ‘al-Shabab’. Izo ngabo za Kenya zoherejwe muri Somalia mu mwaka wa 2011, ariko ubu hari gahunda yo kuvana izo ngabo mpuzamahanga muri Somalia, kuko ingabo za Somalia zimaze kugira ubushobozi bwo kwirindira umutekano.

Umutwe wa Al-Shabab wakomeje kugaba ibitero muri Kenya mu mezi ya vuba, byica abantu batari bake, nyuma y’igitutu cy’ibitero ugabwaho n’ingabo za Somalia, byatangijwe cyane cyane nyuma y’itorwa rya Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, muri Gicurasi 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka