Karemera yatemewe muri Uganda azira kwishyuza

Karemera Damascene w’imyaka 25 y’amavuko yatemwe n’umuturage wo muri Uganda yakoreraga azira ko amwishyuje.

Karemera Damascene yakorewe urugomo ubwo yari muri Uganda
Karemera Damascene yakorewe urugomo ubwo yari muri Uganda

Karemera Damascene yagiye muri Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka ajya gukora mu murima w’urutoki rw’umunya-Uganda witwa Friday, utuye mu Mudugudu wa Mirama, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Gafunzo, Akarere ka Ntungamo.

Ku wa 23 Ugushyingo 2019 nibwo Karemera yishyuje Sebuja ibihumbi 32,000 by’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga asaga gato ibihumbi umunani by’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu gihe yamwishyuzaga, haje abandi bagabo babiri bo muri Uganda bakamubuza kumwishyura.

Ati “Abo bagabo baraje baramubwira ngo amafaranga uramuha ay’iki ko aba bantu ari abanzi bacu, Friday yabwiye Karemera ngo bagende amuhe amafaranga ye, amaze kuyavunjisha kuko ngo abizi ko Abanyarwanda batemera amashilingi.”

CIP Hamdoun avuga ko ngo bagenda abo bagande bagiye babwira Keremera ko ari maneko w’u Rwanda ndetse ko Abanyarwanda ari abanzi ba Uganda.

Agira ati “Bageze mu rutoki Friday yahise amutema undi akinga akaboko, arongera aratema umuhoro umufata mu mutwe, ubwo Karemera yabonye ko bikomeye ariruka bamwirukaho arabasiga anyura mu mugezi w’umuvumba yambuka mu Rwanda.”
Akigera mu Rwanda ngo yahise ajya ku buyobozi bwa Polisi ku mupaka ababwira ibimubayeho bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kagitumba.

Karemera yaraye mu bitaro bucya asezererwa ataha mu Mudugudu wa Kagitumba akazakomeza kwipfukisha ibikomere.

Karemera Damascene ubundi avuka mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busoro akaba yaraje ashakisha akazi mu Karere ka Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BAVANDI ABAGANDE NIBABI RWOSE NTIMUKAJYEYO

hakora yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Yooo Karemera niyihangane disi baribamurangije pe ariko nanone nibanyurwe naduke babone amahoro arambye mugihu cyacu.

Semahirwe Innocent yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka