Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utangaza ko umaze kwakira imiryango 635 bahunga intambara ikomeje guca ibintu muri teritwari ya Rutshuru.

MSF itangaza ko tariki ya 17 Kamena yakiriye imiryango 635 harimo impunzi zavuye ahitwa Kahembe ubu bacumbikiwe muri teritwari ya Nyiragongo ahitwa mu Munigi hafi y’umujyi wa Goma.

Ubuyobozi bwa MSF bugira buti: "Imiryango ihunga intambara ihuje M23 n’ingabo za FARDC muri Rutshuru bahungiye mu Munigi hafi y’Umujyi wa Goma. Twatangiye kubagezaho ubufasha burimo; isabune, ibikoresho by’isuku, abakozi bacu bamaze kubagezaho amazi meza."

MSF ikomeza itangaza ko ibyo imaze gukora bidahagije kuko hari imiryango ikeneye ibiribwa kandi ibyabo babitaye.

Iti "Turahamagarira ubuvugizi bwo gukusanya ibiribwa no kubigeza ku miryango yavuye mu byabo iri mu Munigi."

Abavuye mu byabo batangiye guhabwa ubufasha bw’ibanze, mu gihe imirwano yo gufata umujyi wa Rutshuru irimbanyije nyuma y’utundi duce dutandukanye twamaze gufatwa na M23.

Abarwanyi ba M23 nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana uhuza Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo na Uganda bafashe utundi duce turimo; Tchengerero, Rwankuba, kibanda, Rangira, Matebe, na Rukoro, ndetse abarwanyi banyuze Ntamugenga bakomeje ibice bigana Rubare, naho ifatwa rya Rutshuru rirajyana na Kiwanja.

Mu gihe amakuru menshi avuga ko ingabo za FARDC zikomeje kurwana, umuvugizi wa M23 avuga ko bakomeje guterwa n’ingabo za FARDC bikabaha amahirwe yo kubambura aho bari.

Umuvugizi wa M23 yagize ati "Turi mu mujyi wa Bunagana, ntiduteze gusubira inyuma, ahubwo uko badutera baduha ubushobozi bwo kubambura aho bari, twabasabye gushyikirana ntibabishaka, barashyira imbere intambara kandi barimo kuyitsindwa."

Mu gihe Leta ya Congo ikomeje kongera ubushobozi buyifasha guhanga na M23, uyu mutwe wo ukomeje gusaba ibiganiro no gushyira mu bikorwa amasezerano basinyanye muri 2020.

Leta ya DRC ikomeje kwangisha abaturage u Rwanda n’abavuga Ikinyarwanda, irushinja gufasha umutwe wa M23. Icyakora umuvugizi wa MONUSCO imaze iminsi irwana ku ruhande rwa FARDC, aherutse gutangaza ko nta gihamya kigaragaza ko M23 ifashwa na Leta y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

keep up for sharing different information.

j.marie yanditse ku itariki ya: 23-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka