Goma: Habaye imyigaragambyo mu gihe biteguraga gushyingura abaturage bishwe na FARDC

Abaturage mu mujyi wa Goma bagaragaye bari mu myigaragambyo ubwo bari bategereje igikorwa cyo gushyingura urubyiruko rwarashwe n’ingabo za Congo (FARDC) tariki 30 Kanama 2023.

Bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo barashwe n'ingabo za Congo (FARDC)
Bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo barashwe n’ingabo za Congo (FARDC)

Imiryango y’urubyiruko iharanira uburenganzira bwa muntu yitabiriye iyo myigaragambyo yabaye tariki 18 Nzeri 2023 yamagana ubwicanyi bwibasiye abiganjemo urubyiruko ubwo rwari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), ingabo za EAC n’imiryango nterankunga ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Commissaire Supérieur Principal, Faustin Kapend Kamand, yari yasabye imiryango y’urubyiruko kudakora ibikorwa byo kwigaragambya mu gihe haba harimo ibikorwa byo gushyingura abaturage barashwe.

Igikorwa cyo gushyingura abarashwe n’ingabo za Congo cyabanjirijwe no guhamagarira imiryango yabuze ababo kuza kubareba mu buruhukiro. Icyakora hari abataragiye kureba ababo, batinya ko bashobora gufungwa.

Abantu 51 ni bo bamaze kwemerwa na Leta ko bishwe, naho umubare w’abakomeretse ntiwatangajwe, abakuriye imiryango y’urubyiruko irimo; Lucha, Jicho Raia, Veranda Mutsanga na MNC bavuga ko bashakaga gukora urugendo mu mujyi wa Goma rwamagana ubu bwicanyi ndetse hari inyandiko ndende bagombaga gushyikiriza ubuyobozi bw’Intara, aho bateganyije ko bagomba kwakirwa hakaba ibiganiro.

Abakuriye imiryango y’urubyiruko mu matangazo bashyize hanze mu mujyi wa Goma basabaga ko ibikorwa byo gushyingura abishwe n’ingabo za Congo (FARDC) bibera ku mugaragaro ndetse bigategurirwa undi munsi.

Bakomeje basaba ko Leta ifungura abantu bafunzwe bafashwe umunsi habaho ibikorwa byo kurasa abaturage.

Imyigaragambyo yongeye kwaduka mu gihe biteguraga gushyingura abishwe
Imyigaragambyo yongeye kwaduka mu gihe biteguraga gushyingura abishwe

Leta yatangaje ko abishwe atari abanyecongo ahubwo ari Abanyarwanda n’abakorana n’umutwe wa M23, kuko habuze abanyecongo baza gushaka abantu babo.

Icyakora Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano, Peter Kazadi, aherutse gusura umujyi wa Goma ari kumwe n’abandi ba Minisitiri mu rwego rwo kureba uko ubwicanyi bwagenze, asaba ko haba urubanza rukurikirana abasirikare babigizemo uruhare, ubu bashyikirijwe inkiko.

Abakuriye imiryango y’urubyiruko iharanira uburenganzira bwa muntu, batinya ko imiryango y’abishwe niyigaragaza ishobora gukurikiranwa bitewe n’uko biswe Abanyarwanda n’abakorana n’umutwe wa M23.

Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko abarashwe bashyingurwa mu irimbi rya Makao, asaba abaturage kwitabira ibikorwa by’amasengesho aho kujya mu myigaragambyo.

Bamwe mu bayobozi b'ingabo bavugwaho kugira uruhare mu kurasa abaturage, bashyikirijwe ubutabera
Bamwe mu bayobozi b’ingabo bavugwaho kugira uruhare mu kurasa abaturage, bashyikirijwe ubutabera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aliko igihugu kiyoborwa ninjiji gusa!! ngo abishwe ni abanyarwanda ngo niyo mpamvu banze kuza kureba imirambo !!Wazarendo se niyabanyarwanda alibo ubwo baba aba FDRL kuko nibo bakorana na Leta ya Congo ikindi ubwo ayo mashyirahamwe nayo ni abanyarwanda abigaragambya nabo abanyarwanda ibicucu gusa tuvuge ko bali abanyarwanda Goma rero igizwe
nabanyarwanda gusa cyangwa m23 bali murusengero bali kubafata bakaberekana noneho kikaba ikimentetso ibaze ibyo bakora muli biriya bice byaza Masisi rutshyuru aho abatangaza amabi yabo batagera bamaze abantu babica basahura bafata kungufu kuko niyo mico mibi yabo ukora biriya mumugi mubyaro aba yaramaze abantu ahubwo iyo M23 itabaho ntamuntu uba akiriho hariya

lg yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka