Burundi: Abakekwaho kwica umwana ufite ubumuga bw’uruhu bafashwe

Umuntu umwe ushinjwa kwica umwana ufite ubumuga bw’uruhu rwera w’imyaka ine hamwe n’abamotari batatu batawe muri yombi muri komine Kigamba mu Ntara ya Cankuzo.

Igiraneza Abdoul yatwawe ku wa Gatandatu tariki 29 z’ukwezi gushize mu ijoro, bamusanze ari kumwe n’abandi bana aho bariho bakina muri zone Kinama, agace ka Muramvya mu mujyi wa Bujumbura.

Uwari ho byabereye yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu bari muri Taxi baje bashyiramo abana bose ngo ibahe umunyenga. Bageze aho abandi bavamo ariko Igiraneza Abdoul washimuswe ntiyavamo.

Akomeza avuga ko bahise batangira gushakisha hose ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa Mbere mu gitondo nibwo hatangiye kumvikana amakuru avuga ko abatwaye uwo mwana bafatiwe muri komine Kigamba iri mu ntara ya Cankuzo.

Umurambo w’uwo mwana wangijwe cyane, ngo wabonywe n’umwana wari uragiye amatungo ahita atabaza.

Umubyeyi wa Abdul w’imyaka 28 asanzwe afite abana babiri, umugabo we babyaranye akaba yarabataye kubera ubumuga bw’umwana wabo Igiraneza Abdoul.

Umuryango Albinos Sans Frontières uvuga ko hari iimyumvire itari yo yakwirakwiye mu bantu y’uko ibice by’umubiri by’abafite ubumuga bw’uruhu rwera babikoresha mu bupfumu bagamije gushaka ubutunzi.

Uyu muryango uvuga ko kugeza ubu abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera bamaze kwicwa mu Burundi ari 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka