Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa muri Uganda bamenwa amazi mu mazuru

Hari Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda bavuga ko bakubitwaga, bakirirwa mu mazi bakanayararamo andi bakayabamena mu mazuru.

Aba ni bamwe mu banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ku wa 13 Werurwe 2019
Aba ni bamwe mu banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ku wa 13 Werurwe 2019

Mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2019, Abanyarwanda batatu bari bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Makenke, Mbarara baraye bagejejwe ku mupaka w’u Rwanda.

Ngabonzima Amon w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ukomoka mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga avuga ko yavuye mu rugo iwabo ku wa 05 Ukwakira 2018 agiye Fort Portol muri Uganda gusura mushiki we, anyuze ku mupaka wa Gatuna.

Ngo imodoka yari arimo ikigera Ishaka, Bushenyi, Abanyarwanda bari kumwe na we ngo bahamagaye abaturage hafi aho, we na mugenzi we bari bajyanye witwa Maniragaba Augustin bayikurwamo bajyanwa kuri polisi bashinjwa kuba maneko y’u Rwanda.

Ati “Tugeze Ishaka hari Abanyarwanda batatu twari kumwe muri Bus, bahamagaye Abagande hafi aho imodoka ihagaze jye na mugenzi wanjye badukuramo batujyana kuri Polisi badushinja kuba maneko b’u Rwanda.”

Aha ngo ntibahamaze umwanya kuko bahise bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke muri Mbarara.

Aha ngo ni ho batangiye guhura n’ibibazo kuko bamaze igihe bafungiye ahantu hamenwaga amazi bakayararamo bakanayirirwamo.

Agira ati “Buri wese yafungiwe mu kazu ke mu nzu yo hasi, bakajya bamenamo amazi amajerekani abiri tukayirirwamo tukayararamo. Mu gitondo batwirizaga ahantu bakaturaramisha bakagutera amazi mu mazuru.”

Ngo iyo bayateraga umuntu inshuro eshatu yahitaga ava amaraso yakuzura igikombe.

Gashongore Xavier wo mu Karere ka Bugesera we yafashwe ku wa 01 Gashyantare uyu mwaka, afatirwa i Bundibugyo aho yari amaze imyaka 19 akora akazi ko guhinga no kogosha.

Avuga ko ubwo yarimo kogosha yabonye abantu batandatu bazirikanije, bageze aho akorera na we baramufata abanza gufungirwa i Fort Portol nyuma azanwa i Mbarara mu kigo cya gisirikare.

Ati “Mu gisirikare twarakubitwaga mu gitondo na mbere yo kuryama, twambikwaga gisirikare ngo hatagira umenya ko turi abasivili.”

Bavuga kandi ko bari bahafungiye ari Abanyarwanda barenga 40 ndetse ngo bahavuye hari babiri bamaze kwitaba Imana kubera inkoni no gusukwa amazi mu mazuru hiyongereyo no kugaburirwa amamiminwa y’ibishyimbo n’akawunga.

Aba bose bambuwe ibyo bari bafite byose harimo n’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese iyo torture ubwo twayihanganira Koko? Birababaje nk’urwanda abayibizi bagira icyo babiganiraho na babagande

Emilier yanditse ku itariki ya: 15-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka