Amerika: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu batandatu

Polisi ya Amerika yataye muri yombi umugabo witwa Robert E Crimo III ucyekwaho kurasa abantu 6 bagahita bapfa naho 24 bagakomereka ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge hafi y’i Chicago.

Robert E Crimo III
Robert E Crimo III

Tariki ya 4/7/2022 hizihizwa umunsi mukuru w’ubwigenge uwo mugabo witwaje imbunda yarashe abari mu mutambagiro abagera muri 5 bahita bitaba Imana, naho undi apfira ku bitaro biri hafi yahabereye ubu bwicanyi, nkuko umuyobozi waho yabivuze.

Abandi bantu batari munsi ya 24 bakomerekeye mu mujyi wa Highland Park, muri leta ya Illinois, nyuma yuko uwo mugabo akoresheje imbunda akarasa mu bantu ari ku gisenge cy’inzu.

Robert E Crimo III ucyekwa kurasa ari hejuru y’igisenge cy’inzu byemezwa ko Polisi ivuga ko yahasanze imbunda bikaba ari ikimenyetso cy’uko ari we warashe abo bantu.

Polisi ivuga ko Robert E Crimo III, w’imyaka 22, yafunzwe nyuma yo kumwirukankana igihe gito.

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko ababajwe n’ubu bugizi bwa nabi uyu mugabo yakoze ibintu kubwe afata nkurugomo yakoze akica abantu.

Nyuma yo gutabwa muri yombi ubu arafunze Polisi yo muri Amerika ikavuga ko ariwe warashe abo bantu akaba agiye gukurikiranwa mu butabera.

Anand P, wari uri aho mu gihe cy’umutambagiro, yagize ati: "Twari twagiye kwinezeza hanze nk’umuryango nuko ako kanya twumva bararashe natwe turahunga.

Ati "Nkibyumava nagizeno n’imodoka ihiye, mbona abantu batangiye kwirukanka natwe dutangira kwirukanka duhunga".

Guverineri wa Leta ya Illinois, Jay Robert Pritzker, yaburiye abantu ko bakwiye kwirinda kugendera mu kivunge bakwiye kubyirinda kuko kurasa mu kivunge bimaze kuba akamenyero mu banyamerika".

Kubera ubugizi bwa nabi bw’uyu mugabo Birumvikana ko ibyari umutambagiro wari uteganyijwe kubamo amatsinda y’abagenda bacuranga hamwe n’ibindi bikorwa byo kwidagadura, nka bimwe mu birori by’uyu mujyi byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge byahindutse amarira kubera urupfu rw’aba bantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka