“Afurika ikeneye aba Ofisiye b’intangarugero mu butumwa bw’amahoro” Maj Gen Rudakubana

Mu kigo cy’igihugu cy’amahoro Rwanda Peace Academy giherereye I Nyakinama mu karere ka Musanze, kuwa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019 hatangijwe amahururwa yitabiriwe n’abasirikari b’aba Ofisiye baturutse mu bihugu bine mu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye Eastern Africa Standby Force(EASF).

Abitabiriye aya mahugurwa n'abayateguye bafata ifoto y'urwibutso
Abitabiriye aya mahugurwa n’abayateguye bafata ifoto y’urwibutso

Aba ba ofisiye uko ari 26 ni abo mu bihugu birimo Kenya, Somaliya, Sudani n’u Rwanda rwayakiriye. Barahabwa amasomo arebana no gukurikirana uko amasezerano y’amahoro ashyirwa mu bikorwa, kuba abahuza hagati y’inzego za gisivili n’iza gisirikari no kuba abajyanama mu bya gisivili mu gihe boherejwe n’umuryango w’abibumbye cyangwa Afurika yunze ubumwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birimo intambara n’andi makimbirane.

Maj Gen Charles RUDAKUBANA wari uhagarariye EASF muri iki gikorwa yayatangije ku mugaragaro abibutsa ko bafite uruhare rukomeye mu kugarura umutekano n’amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara; akaba ariyo mpamvu bagomba kubikora kinyamwuga.

Yagize ati: “Ibihugu byacu byo ku mugabane wa Afurika bikeneye impinduka nziza mu birebana n’umutekano usesuy; kubigeraho ni uko tuba dufite abanyamwuga nyabo bakora akazi kabo badahuzagurika. Kuba muri kwigishwa uko muzabyitwaramo nimwoherezwa mu butumwa mu bihugu bitandukanye ni ukugirango muzabikore neza; icyo tubifuzaho ni uko namwe mufata iya mbere mukabigira ibyanyu, mukazirikana ko Afurika ntacyo ishobora kugeraho mu gihe itaba ifite aba Ofisiye b’abanyamwuga kandi b’intangarugero”.

Lt Col Yasser Othman witabiriye aya mahugurwa aturutse mu gihugu cya Sudani agaruka kubyo ayitezeho yagize ati: “Ubu ni uburyo bwo kutwigisha imirimo tuzakora, n’uko tuzitwara nitwoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro; twiteguye kwitwara neza kuko tuzaba dusobanukiwe uko twakemura ikibazo runaka gishobora kuvuka n’uko twatanga umurongo wo kugisohokamo; niyo mpamvu navuga ko aya mahugurwa aje twari tuyakeneye”.

Ni amahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri yateguwe ku bufatanye na EASF, Minisiteri y’ingabo n’igihugu cya Suwede. Mu gihe cy’ibyumweru bitatu azamara aba offisiye bayitabiriye bazigishwa binyuze muri tekiniki za gisirikari n’imyitozo isanishwa nk’aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Lt Col Yasser Othman witabiriye aya mahugurwa aturutse mu gihugu cya Sudani
Lt Col Yasser Othman witabiriye aya mahugurwa aturutse mu gihugu cya Sudani
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka