Handball: Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 iteye mpaga Kenya itabonetse (Amafoto)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iteye mpaga (Forfait) y’ibitego 20-0 ikipe ya Kenya itabashije kuboneka ku kibuga, mu mukino wa mbere w’irushamwa #IHFTrophy rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu karere ka Gatanu riri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ikipe y'u Rwanda iteye mpaga iya Kenya itabashije kuboneka
Ikipe y’u Rwanda iteye mpaga iya Kenya itabashije kuboneka

Mu rukerera rwo ku cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024, nibwo aya makipe y’igihugu ya Handball mu batarengeje imyaka 18 na 20 yerekeje muri Ethiopia mu irushanwa #IHFTrophy, ryatangiye kuri uyu wa mbere, tariki 13 rikazasozwa tariki 17 Gicurasi 2024.

Ni amakipe yombi yahagurutse afite intego zikomeye cyane zirimo kwitwara neza ndetse bakegukana ibikombe nk’uko Umutoza w’ikipe y’abatarengeje imyaka 18, Mudaharishema Sylvester yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati: "Twiteguye neza iyi mikino nshingiye ku myiteguro twagize tubifashijwemo na Ferwahand ndetse na Minisiteri ya Siporo. Muri rusange navugako intego yacu ari ukuzana ibikombe, tugahesha ishema igihugu cyacu".

Kuruhande rw’abatarengeje imyaka 20, Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Kwisanga Peter avugako abakinnyi bose bafite intego yo gutwara Igikombe kuko abenshi muri bo bazi uko iki gikombe gisa kuko bacyegukanye umwaka ushize.

Abakinnyi ndetse n'abatoza bose bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Zone V
Abakinnyi ndetse n’abatoza bose bahagarariye u Rwanda mu mikino ya Zone V

Ati: "Abakinnyi turi kumwe uyu munsi, abenshi turaziranye binyuze mu makipe dukinira, abandi bazi uko iko gikombe giterurwa bityo tukaba dufite intego yo kongera kugiterura".

Mu batarengeje imyaka 18 (U18), ikipe y’igihugu yatwaye abakinnyi 14 ndetse n’abatoza 2 bahagarariwe na Mudaharishema Sylvester ndetse na Nzayisenga Aimable.

Mu batarengeje imyaka 20 ( U20), naho hiyambajwe abakinnyi 14 bwiganjemo abakinnyi mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri baka Kandi bahagarariwe n’umutoza Ngarambe Francois Xavier ndetse n’umwungiriza we Ndabikunze Alexis.

Mu batarengeje imyaka 18, Harimo ibihugu 6 birimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda na Tanzania. Naho U Rwanda rukaba mu itsinda B, ririmo Ethiopia ndetse na Tanzania.

aya makipe yakinnye imikino ya gishuti arimo iyo bakinnye na Police HC ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda
aya makipe yakinnye imikino ya gishuti arimo iyo bakinnye na Police HC ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda

Mu batarengeje imyaka 20, Irushanwa rizitabirwa n’ibihugu umunani (8) birimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia Tanzania na Uganda. Ni mugihe u Rwanda ruri mu itsinda A, ririmo Djibouti, Kenya ndetse n’u Burundi.

Imikino irakomeza kuri uyu wa Kabiri ku buryo bukurikira ku makipe y’u Rwanda. Abatarengeje imyaka 20 ku isaa 09h00 (08h00 ku masaha ya Kigali), u Rwanda ruzakina na Djibouti.

Ni mugihe abatarengeje imyaka 18, izajya mu kibuga saa 11h00 (10h00 ku isaha ya Kigali), ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Tanzania.

Urutonde rw'abakinnyi batarengeje imyaka 20
Urutonde rw’abakinnyi batarengeje imyaka 20
Urutonde ry'abakinnyi batarengeje imyaka 18
Urutonde ry’abakinnyi batarengeje imyaka 18
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka