Abantu 25 batawe muri yombi mu Budage nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu. Ubudage bwatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi babarizwa mu itsinda rya ‘extreme droite’ kandi ko bigeze kuba abasirikare bakaba bari biteguye gutera ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Reichstag, bagafata ubutegetsi.
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje ko wemeye gusubira inyuma nk’uko wabisabwe n’Abakuru b’Ibihugu mu Karere i Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo 2022.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri MINUSCA mu mujyi wa Bangui bambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye. Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.
Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batigeze bashyikirizwa imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bayisaba kuva mu bice bya Congo yafashe. Umuyobozi wa M23 abitangaje nyuma y’iyo nama yahuje Abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi, (...)
Perezida wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bwasabye ko umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda uzanwa muri Congo. Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu Karere ka 34 Maj Gen Mpezo Mbele Bruno yandikiye ishami rya EJVM asaba ko babafasha mu gikorwa cyo gucyura umurambo w’umusirikare wabo (...)
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe na ONU. Uyu muhango wabaye tariki 19 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Juba, ahari icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt1).
Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi Congo (RDC), nka zimwe mu zigize umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC force), zoherezwa muri icyo gihugu mu rwego kugarura amahoro mu Burasirazuba.
Imiryango 33 igizwe n’abantu 89 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahungiye mu Rwanda nyuma y’uko imirwano ihuje abarwayi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) ikomeje gufata indi ntera.
Amakuru akomeje guhererekanywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022 aravuga ko abarwanyi ba M23 bafashe santeri ya Kibumba iri ku birometero 20 hafi y’Umujyi wa Goma.
Jackson Majaliwa wari umurobyi wagize uruhare runini mu kurokora abagenzi 24 bari mu ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania yahembwe miliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri Tanzania (abarirwa mu bihumbi 450 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) ahabwa n’akazi keza.
Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ’Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza Hanifah.
Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida w’iki gihugu Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye abantu 19. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Ugushyingo 2022.
Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ushinzwe uburezi muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yarokotse impanuka y’imodoka mu mujyi wa Goma. Ni impanuka yabaye akigera mu Mujyi wa Goma avuye ku kibuga cy’indege cya Goma, imodoka yarimo igongwa n’ikamyo yabuze feri.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, tariki 21 Ukwakira 2022, zavumbuye izindi ntwaro zahishwe mu birindiro byahoze ari iby’inyeshyamba i Miloli mu gace rusange k’ishyamba rya Limala, mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da Praia.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zibarizwa muri RWABATT10, zahaye amahugurwa abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abagore bo mu Karere ka 5ème Arrondissement, mu mujyi wa Bangui.
Raporo yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yagaragaje ko abasaga 3,600 bakorewe iyicarubozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.
Mu minsi yashize, Umunyamakuru wa Kigali Today yagiriye uruzinduko rw’icyumweru mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bakomeje gusubira mu byabo nyuma y’aho Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zitsinze imitwe y’iterabwoba.
Abaturage basaga ibihumbi 130 bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique basubiye mu byabo nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano muri aka gace.
Abaturage bo mu gace kitwa Olumbi muri Palma mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashima Ingabo na Polisi by’u Rwanda babafasha kugira ubuzima bwiza hejuru yo kubacungira umutekano.
Abaturage babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo bamagana ivugurura mu bukungu no mu mibereho myiza ryatangijwe na Perezida wa Colombia Gustavo Petro, avuga ko rizarwanya ubusumbane, ibyo akaba yabitangije nyuma y’iminsi 50 gusa agiye ku butegetsi.
Mocimboa da Praia ni kamwe mu turere tubiri tw’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique turinzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ari zo Ingabo na Polisi by’u Rwanda.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yategetse Umugaba mukuru wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere, Maj Gen Charles Okidi, gukora iperereza ku cyateye impanuka ya kajugujugu yaguyemo abantu 22.
Kigali Today iri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu rwego rwo kureba uburyo Ingabo na Polisi by’u Rwanda babayeho, n’umusanzu bakomeje gutanga mu kugarura umutekano muri iyi Ntara.
Abimukira 86 baguye mu mpanuka y’ubwato ubwo bari mu nkombe ya Syria berekeza i Burayi, abandi 20 batabawe bajyanwa kwitabwaho mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Tartus muri Syria.
Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko agiye gukoresha uburyo bwose bw’intwaro afite mu gihe Amerika n’u Burayi bakomeza gusagarira igihugu cye cyangwa ibice bya Ukraine birimo komekwa ku Burusiya.
Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi tariki 20 Nzeri 2022 yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu cya Mozambique mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, mu karere ka Mocimboa da Praia.
Ukraine yatangaje ko imva z’abantu basaga 400 zabonetse mu Mujyi wa Izyum nyuma y’iminsi mike wambuwe ingabo z’u Burusiya. Izo mva ziriho imisaraba ikoze mu mbaho; imyinshi muri yo iriho nimero ikaba yaratahuwe mu ishyamba riri inyuma y’uyu mujyi n’ingabo za Ukraine.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Major General Vincent Nyakarundi, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sudani y’Epfo aho yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri icyo gihugu.
Byamenyekanye ko abari mu ndege yaburiwe irengero bashizemo umwuka nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaje ko hari indege nto yaburiwe irengero irimo abantu 3 n’imizigo.