Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahunze igihugu mu gihe abarwanyi b’Abatalibani bakomeje gusatira no kwigarurira ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru, Kabul.
Saa moya na 15 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko n’ubwo hari Abanyarwanda 7 bafatiwe i Burundi aherutse gushyikirizwa na Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, hari abandi bagifungiyeyo.
N’ubwo hamaze kuba inama zitandukanye hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ariko uko ibintu byari bimeze ngo ni ko bikimeze ntakirahinduka nk’uko Minisitiri Dr Vincent Biruta yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.
Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 nibwo umuntu yagerageje kwica Perezida w’inzibacyuho muri Mali, colonel Assimi Goïta, akoresheje icyuma.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwatangiye kohereza abantu 1000 bagize umutwe w’ingabo na Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba muri iyi minsi yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano.
Guverineri w’Intara ya Shizuoka witwa Heita Kawakatsu yabwiye abanyamukuru ko, kubera imvura nyinshi, amazi yinjiye mu butaka buroroha cyane nyuma burariduka. Ibyo ngo byabereye ku musozi uri hejuru y’umugezi wo mu Mujyi wa Atami.
Polisi ya Uganda ikorera i Kampala mu murwa mukuru w’icyo gihugu, yarashe umwe arapfa mu bagabye igitero ku modoka ya Minisitiri Gen. Edward Katumba Wamala, abandi irabafata.
Kiliziya Gatolika irashinja Leta kwigarurira no kubatwara imitungo nyuma y’aho ibikorwa byose byashinzwe na kiliziya birimo amashuri yose yafashwe, amavuriro ayobowe na kiliziya yose yarahagaritswe. Abagatolika bo muri Eritrea bavuga ko Guverinoma imaze imyaka myinshi ibatwara imitungo yabo. Amashuri abanza ni yo yari (...)
Ubwami bw’Igihugu cya Eswatini cyahoze cyitwa Swaziland, bwatangaje ko bwashyizeho umukwabu mu gihe igisirikare cyohereje abasirikare hirya no hino mu gihugu kugira ngo bahagarike imyigaragambyo y’urubyiruko ruvuga ko rushaka demokarasi.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga baturutse mu bihugu birenga 40 mu ntangiriro z’iki cyumweru bateraniye i Roma mu Butaliyani kugira ngo baganire ku iterabwoba rikomeje kwiyongera ry’umutwe wa Leta ya kisilamu (IS) muri Afurika.
Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Umunyarwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya (...)
Indege ya kajugujugu yari itwaye abasirikare bo muri Kenya yakoze impanuka kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, abasirikare 10 bahasiga ubuzima, abandi 17 barakomereka.
Abarwanyi ba Hamas barimo gukoresha andi mayeri mu rugamba nyuma y’aho ibisasu byabo bya misile babyohereza ariko bikaburizwamo n’ikoranabuhanga rya Israel.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage bari barahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo gusubira aho bari batuye, cyakora busaba abari batuye ahangijwe n’iruka ry’ibirunga gutegereza gushakirwa ahandi.
Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya Colonel mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare. Bivugwa ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, afatiwe mu rusengero rw’ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko umuvugizi wa (...)
Abanyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe umwanzuro wo kongera ibihe bidasanzwe (state of siege) mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu gihe cy’iminsi 15 kuko n’ubu ibitero by’inyeshyamba bigikomeje muri ako gace gaherutse no guhura n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bukomeje gukora igenzura ku byangijwe n’iruka rya Nyiragongo. Uko hamenyekana ibyangiritse, ni na ko umubare w’abo yahitanye ukomeza kwiyongera.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buratangaza ko abana barenga 150 batandukanye n’imiryango yabo, naho abana barenga 170 baburirwa irengero, mu gihe abantu barimo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu (...)
Ikirunga cya Nyiragongo cyatwitse amazu abarirwa mu bihumbi, abantu 15 bakaba ari bo ku ikubitiro bamenyakanye babuze ubuzima kubera icyo kirunga.
Bamwe mu baturage bo mu bice ikirunga cya Nyiragongo cyarukiyemo bongeye guhungira mu Rwanda batinya ko cyakongera kuruka.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abizera gusengera abatuye umujyi wa Goma wibasiwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Abaturage bari i Busasamana muri Rubavu bitegeye ikirunga cya Nyiragongo baravuga ko babonye igikoma kimanuka kivuye ku munwa w’ikirunga.
Umuyobozi w’igisirikare muri Nigeria, Lieutenant General Ibrahim Attahiru, yapfuye aguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare.
Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yaba yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.
Ubuyobozi bw’ingabo za Malawi bwatangaje ko umusirikare wabo wari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaguye mu mirwano ku wa 10 Gicurasi 2021.
Urwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cya Kenya rwatangiye gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umwana wapfiriye mu modoka bitewe n’abapolisi ngo bimye inzira tagisi (taxi) yari imujyanye kwa muganga kubera amasaha ntarengwa yo kwirinda Covid-19 (curfew).
Tariki ya 4 Gicurasi 2021 ku masaha y’ijoro nibwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anagena komiseri Alonga Boni Benjamin kuba Visi-Guverineri w’iyi Ntara.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abaturage amagana bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo n’ibitero bimaze amezi byibasiye uduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Abaturage bo mu Ntara ya Oromia na Amhara baherukaga gushyamirana bituma uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wakomokaga mu ba Amhara, yegura mu mwaka wa 2018.