USA: Biden na Trump bemeye guhurira mu biganiro

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden na Donald Trump bemeye guhurira mu biganiro mpaka kuwa 27 Kamena na 10 Nzeri.

Biden abinyujije ku mbugankoranyambaga yagaragaje ko yiteguye kuba yahangana na Trump mu biganiro mpaka kuri televisiyo 2 zitandukanye.

Biden ati: "Nkuko wabivuze: ahantu hose n’igihe icyo ari cyo cyose."

Trump yise Biden "Umunyampaka mubi" yahuye nawe. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yiteguye ibiganiro mpaka ku nshuro zose ziteganijwe.

Trump ati: "Nditeguye kandi mfite ubushake bwo kujya impaka na Joe, inshuro ebyeri zasabwe muri Kamena na Nzeri.”

Biden avuga ko yatsinze impaka inshuro irenga imwe asa nuwiteze kongera kuganza mugenzi we mu kiganiro bazongera guhuriramo.

Ati: “Donald Trump yatsinzwe impaka twagiranye kabiri mu 2020.”

Trump nawe avuga ko Biden ari we muntu wa mbere udashoboye impaka ngo kuvuga bimugora.
yagize ati: “Biden ni we muntu wa mbere nabonye udashobora impaka. Ntajya ashyira hamwe amagambo abiri.”

Televiziyo ya CNN yavuze ko ikiganiro mpaka cya mbere kizabera muri sitidiyo yabo ya Atlanta ariko nta bandi bantu bemerewe kuzitabira. Iki kiganiro kizayoborwa na Jake Tapper na Dana Bash.
Abakandida bemeye kandi ubutumire bwa televiziyo ABC, izakira ibiganiro mpaka bya kabiri ku itariki ya 10 Nzeri.

Biden yavuze ko azitabira ibyo biganiro mpaka bizamuhuza na Trump ariko hagakurikizwa amategeko kugira ngo hagabanywe imvururu, mu gihe Trump avuga ko niyo ibiganiro mpaka byarenga bibiri nta cyo bimutwaye.

Izi mpaka zizakurirwa kuri televiziyo n’abarenga miliyoni icumi imbonankubone ku buryo bitoroheye abazaba bahangannye kuko bazaba bakurikiwe n’abazabatora.

Abari ku ruhande rwa Biden, biteze ko izi mpaka zishobora kugaragaza uruhande rwa Trump, ku kibazo cyo gukuramo inda, no kugaragaza izindi ntege nke za politiki.

Naho abari ku ruhande rwa Trump, babona Biden nk’umuntu utazobereye mu mpaka, ibyo bikaba bishobora kongera impungenge ku bazabatora.

Biteganijwe ko amatora ya perezida wa USA azaba ku itariki ya 5 Ugushingo. Umuco w’ibiganiro mpaka umaze kumenyerwa kuko watangiye 1960 mu gihe cya John F. Kennedy.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka