Imishinga Leta zifatanyamo n’abikorera muri COMESA iracyadindizwa n’amikoro macye

Ubuyobozi bw’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), buratangaza ko imishinga y’ibikorwa remezo za Leta zifatanyamo n’abikorera ikiri micye, kandi na yo ikadindizwa n’amikoro macye.

Basanga imishinga Leta zifatanyamo n'abikorera muri COMESA ikidindizwa n'amikoro macye
Basanga imishinga Leta zifatanyamo n’abikorera muri COMESA ikidindizwa n’amikoro macye

Ngo nubwo imyinshi mu mishinga ikorwa na za Leta, kubera ko ibarirwa hagati ya 85%-90% ari ikorwa na za Leta, ariko ngo uruhare rw’abikorera n’ingenzi muri imwe muri iyo mishinga, kugira ngo bashobore kuzanamo udushya, ndetse n’umwihariko wabo w’uburyo icungwamo, kubera ko biba bitandukanye cyane n’uburyo bikorwa na za Leta.

Byagarutsweho ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024, mu nama nyunguranabitekerezo y’uwo muryango iteraniye i Kigali, hagamijwe kurebera hamwe no kwiga uko ubufatanye n’imikoranire hagati ya za Leta z’ibihugu binyamuryango n’abikorera byarushaho kunozwa.

Ikibazo cy’amikoro macye ngo gituma hari imishinga minini idashyirwa mu bikorwa, ndetse n’igerageje gushyirwa mu bikorwa ikadindira muri ibyo bihugu binyamuryango, ku buryo mu gihe iyi nama igiye kumara hazarebwa uko hashyirwaho imirongo ngenderwaho ishobora gufasha abanyamuryango ba COMESA, mu ishyirwa mu bikorwa ry’imwe muri iyo mishinga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwa Remezo n’Imishinga muri COMESA, Dr. Bernard Dzawanda, avuga ko gushyiraho imirongo ngenderwaho ari ingenzi ku bihugu binyamuryango.

Ati “Turavuga ko tugize imirongo ngenderwaho muri COMESA, nubwo tutavuga ko ari ihame kuyikurikiza yose uko imeze, oya, ahubwo ni ugutanga umurongo gusa, ku buryo ku rwego rw’Igihugu baramutse bashaka gukora imirongo yabo ngenderwaho, bayikora bagashyiramo umwihariko wabo, kubera ko ibihugu bitandukanye. Gusa imirongo ngenderwaho ya rusange ni ngombwa kubera ko iduha intangiriro imwe nk’Akarere, nubwo byashyirwa mu bikorwa hagendewe ku mwihariko w’Igihugu.”

Mu gihe iyo mirongo ngenderwaho yaramuka ishyizweho ikanemerwa, ngo byafasha ibihugu binyamuryango kugabanya igiciro cyagendaga kuri iyo mishinga mu gihe byakorwaga n’igihugu ubwacyo, kubera ko mu gihe umunyamuryango azajya akenera inzobere mu kwiga umushinga w’ibikorwa remezo, azajya ahabwa abashobora kumufasha, aho kujya kubashaka mu bihugu by’amahanga bakanahendwa.

Dr. Bernard Dzawanda
Dr. Bernard Dzawanda

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa n’amasoko ya Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Imari muri Madagascar, Endor Hajatiana, avuga ko ibihugu binyamuryango bya COMESA bigifite imbogamizi z’ikorwa ry’ibikorwa remezo, ahanini bigaterwa no kuba nta bufatanye buhamye buhari hagati y’abikorera ndetse na za Leta, hakiyongeraho no kuba hataboneka inkunga itangwa mu buryo buhoraho n’ibigo by’imari.

Umuryango wa COMESA ugizwe n’ibihugu binyamuryango 20, ukaba warashinzwe tariki 08 Werurwe 1994, mu gihe u Rwanda rugiye kumara imyaka 20 rubaye umunyamuryango kuko rwinjiyemo mu 2004.

Abarenga Miliyoni 406 ni bo baturage batuye mu bihugu uko ari 20 by’ibinyamuryango wa COMESA, bakaba batuye ku buso bwa Kilometerokare 12,873,957.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka