Nta mukurambere w’umuzungu wandutira umukurambere wanjye - Bamporiki

Hon. Edouard Bamporiki, umuyobozi w’itorero ry’igihugu, avuga ko abakurambere bavugwa n’amadini yazanywe n’abazungu, bitwa abatagatifu, batamurutira abakurambere be bamwe bita abazimu.

Hon. Bamporiki Edouard umuyobozi w'itorero ry'igihugu
Hon. Bamporiki Edouard umuyobozi w’itorero ry’igihugu

Yabibwiye urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, mu kiganiro ku butwari rwagiriwe tariki 31 Mutarama 2019, kuri Sitade Huye.

Yasubizaga ikibazo cya Richard Simbikangwa, umunyeshuri wiga muri IPRC Kitabi, wabajije ati “Bamporiki hari ijambo ajya akunda gukoresha, abakurambere. Hari igihe iyo turi kwiga mu rusengero baba bavuga abakurambere bakavuga abadayimoni, imyuka n’ibindi. Ndashaka kumenya abo bakurambere Bamporiki ahora avuga.”

Hon. Bamporiki yamusubije ko yemera Imana. N’ikimenyimenyi ngo yabaye umugaturika, arabatizwa, ahabwa ukaristiya aranakomezwa, hanyuma aza no kuba umurokore w’umupantekote.

Ati “iyo mvugo y’uko uvuze abakurambere abantu bumva abadayimoni, njyewe n’ubwo ndi umupantekoti ndi mu bayirwanya. Ntabwo Musa na Yozefu b’Abisiraheri bashobora kuba abatagatifu, ngo Mwitende na Majangwe nkomokaho babe abazimu.”

Yunzemo ati “Intwari zarwaniye u Rwanda, zigapfa zikaduha igihugu, zahinduka abazimu, abantu baje mu bikapu by’abakoroni, twasomye muri Bibiliya, bakaba abakurambere beza, abacu bakaba abazimu? Ubu na bwo ni ubukoroni!”

Yakomeje avuga ko abigisha ivanjiri bigisha ko nta mumarayika w’umwirabura ubaho, ko bose ari abazungu. Ibyo ariko ngo ntibishoboka, cyane ko n’Imana itagira uruhu, ntigire n’ibara kuko itambaye umubiri.

Ati “iby’abazimu n’abadayimoni n’abamarayika n’imyuka mibi n’ibitari imyuka mibi simbizi neza, ariko icyo nzi ni kimwe: nta mukurambere w’umuzungu wandutira umukurambere wanjye!”

Kandi ngo nta mukurambere uruta undi. Ngo icyo umwe yarusha undi ni ubutwari yagize akiriho, butunze abariho n’abazaza.

Rero ngo abirabura ntibakwiye gutekereza ko abakurambere babo ari imyuka mibi, kandi ngo no kubarota bikwiye kubashimisha aho kubatera ubwoba.

Aha yatanze urugero rw’uko umwirabura ashobora guhura n’umuzungu ku manywa, nijoro yamurota akishima avuga ko yasuwe na marayika, nyamara yarota sekuru wamuhaye ubuzima “akamutokesha ngo kwa Jina la Yesu!”

Bamporiki kandi ngo yumva atakwishimira kuzajya mu ijuru akazasangayo abantu atazi, akaburayo se, nyina, sekuru n’abandi.

Ati “njye niringira ko abo nkomokaho niba bataranarikoreye nzarikorera ndibasabire ariko tuzahurireyo. Naho ubundi iryo juru wageramo ukaburamo abantu uzi ryagusiteresa (ryakongerera umunaniro)!”

Yasoje avuga ko abazimu n’abadayimoni biramutse biri mu Kinyarwanda, washaka kubishyira mu ndimi z’amahanga bakaba abamarayika nta cyo byaba bitwaye. Ati “ariko kuvuga ko abakurambere bacu ari babi byo si byo, kuko ntabwo bagirwa babi no kuba ari bo dukomokaho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni ukuri dukwiye kumva ibi bintu kuko ni imizi yubukoroni yihishe mu madini gusa ababyigisha nibyo bakuramo amaronko babirwanyije baba bimennye inda kandi bari mu bavuga rikijyana. Numvaga byagashyijwe munteganyanyigisho bikigwa kuko sinumva ukuntu umuntu yumva sekuruza we ari Aburahamu kandi atazi nigisekuru cye

Jado yanditse ku itariki ya: 9-02-2019  →  Musubize

Ntitugomba gutinya ababyeyi bacu bapfuye ngo nimyuka mibi bamporiki ubusobanuro atanga kubacu bapfuye ntitugomba kubatinya nyamara tugatinyuka abazungu ngo nabatagatifu

Ntawuziryayo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-02-2019  →  Musubize

umwirabura ashobora guhura n’umuzungu ku manywa, nijoro yamurota akishima avuga ko yasuwe na marayika, nyamara yarota sekuru wamuhaye ubuzima “akamutokesha ngo kwa Jina la Yesu!”.
perfect aha niho ubukoroni bugaragarira hadahinduwe imitekerereze ya mwirabura akumvako ba rugigana arinkabandi

egide yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ndasubiza Honorable Bamporiki.Icyo Imana yacu ireba si "ubunyarwanda" cyangwa "Ubuzungu".Nkuko Ibyakozwe 10:34 havuga,Imana ntirobanura ku butoni,ahubwo muli "buri gihugu"uyitinya agakora ibyo idusaba,niwe yemera.Abaronda ubwoko bose,baba Abanyarwanda cyangwa Abazungu,ntabwo bazaba muli paradizo.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Abandi bantu Imana itazaha ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga,ni abibera mu byisi gusa ntibashake Imana.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,politike,shuguri,...

gatare yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Umuyobozi w’ itorero ry’igihugu njyewe rwose ndumva turi mumwuka umwe.
Nta muzimu uruta undi, ikindi kandi abanyarwanda dukwiriye kuba dukorwa nisoni kandi tukanababazwa nuko abanyamadini bafashe abakurambere bacu bakabirabuza hanyuma ababo bakabeza.

Iyo twiyambaza abazimu mvamahanga(abatagatifu) twe i Rwanda nta bazimu tugira.

Twagaye intwari z’ iwacu niyo mpamvu twimutse.

Ubujiji buratwishe.

Mugemangango Manyenyeri yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

ndabashimwe cyane ubwo mutangiye kubona ko iby’i rwanda bifite agaciro. kd ko ba sogokuru basenganga imana y’i RWANDA kd yabumvaga.

iyo umuntu avuze ngo petero udusabire ndababara cyane nakwibaza muzehe wanjye wabyaye akitanga ngo nkure yitwa dayimoni nandi mazina mabi yose birambabaza cyane.

dukore kumuco wacu.

mugire amahoro

PHOCAS yanditse ku itariki ya: 8-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka