Burera: Yakoze ingoma za kizungu yifashishije iza gakondo

Umugabo witwa Nyarwaya Jean Pierre utuye mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera yiganye ingoma za kizungu maze azikora yifashishije ingoma za Kinyarwanda zikoze mu ruhu rw’inka.

Nyarwaya yagerageje kwigana ibikoresho bigize izo ngoma hafi ya byose. Aho abavuza izo ngoma za kizungu bakoresha amaboko ndetse n’amaguru, Nyarwaya nawe yarabyiganye. Aho bakandagira bakubita ku kigoma kinini gitanga injyana nawe yabishyize ku ngoma ze.

Nyarwaya ari kuvuza ingoma ze mu itorero rye.
Nyarwaya ari kuvuza ingoma ze mu itorero rye.

Ingoma za kizungu z’umuziki wa “live” zifite ibyuma byabugenewe bimeze nk’amasahani (Symballes) bavuza bikarangira cyane. Nyarwaya yarabyiganye maze akora ikimeze nkabyo ashyira ho imipfundikizo ya “Fanta” n’iy’inzoga. Iyo agikubise ho iyo mipfundikizo ituma nacyo kirangira.

Aho ingoma za kizungu zitandukaniye n’iza Nyarwaya ni uko zo zikoze mu bikoresho byabugenewe. Kuburyo zivuga cyane kandi zigasaba ko uzivuza agomba kuba yarabyize, aho mu bihugu bitandukanye hari n’amashuri yigisha kuzivuza.

Ako kantu karambitse hasi agakandagiraho kagakubita ku ngoma. Iburyo hari ikintu yaziritseho inzogera gikoreshwa nka symballes.
Ako kantu karambitse hasi agakandagiraho kagakubita ku ngoma. Iburyo hari ikintu yaziritseho inzogera gikoreshwa nka symballes.

Nyarwaya avuga ko ingoma ze zidasaba ubuhanga buhambaye ariko mu itorero rye, ryitwa Urumuri rwa Kristu riririmba indirimbo zitandukanye za gakondo, ni we wenyine ubasha kuzivuza neza kandi zigaha injyana indirimbo baba bari kuririmba.

Nyarwaya ngo yagize igitekerezo cyo kwigana ingoma za kizungu ubwo yabonaga abahanzi bakomeye bazivuza maze bigatanga injyana inogeye amatwi. Kubera ko itorero rye nta bushobozi rifite bwo kuzigura yahise azigana azikora yifashishije ingoma za Kinyarwanda nk’uko abisobanura.

Nyarwaya yemeza ko ingoma ze zikora nk'izi.
Nyarwaya yemeza ko ingoma ze zikora nk’izi.

Akomeza avuga ko izo ngoma yazikoze mu rwego rwo kwishakira umurimo. Ngo iyo ari kuzivuza mu itorero rye mu birori, ababyitabiriye barishima bigatuma babatumira mu birori byabo bakabaha amafaranga.

Nyarwaya avuga ko gutura mu cyaro bituma batamenyekana ntibatumirwe mu birori byinshi ngo babone amafaranga bikure mu bukene.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mugabo n’itorero rye ni uwo gushyigikirwa.

muzee yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

None se ko azivuza ahagaze kandi izindi mbona zivuzwa bicaye?

karori yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka