Nyampinga w’u Rwanda yegukanye ikamba rya FESPAM 2013-2015
Nyampinga w’u Rwanda Kayibanda Mutesi Aurore niwe wegukanye umwanya wa mbere muri ba nyampinga bitabiriye iserukiramuco rya muzika mpuzamahanga muri Africa (FESPAM) ribera muri Congo Brazaville; nk’uko nk’uko byatangajwe na bamwe mu bahanzi bagize Gakondo Group bitabiriye iri serukiramuco.
Ibi byabaye ku mugoroba w’ejo tariki 17/07/2013. Amakuru yakomeje kutugeraho ni uko uwabaye igisonga cya mbere ari Nyampinga wo muri Mali naho uwabaye igisonga cya kabiri akaba ari Nyampinga utorerwa mu Bufaransa akomoka muri Congo (Miss Congo- France).
FESPAM 2013 yatangiye tariki 13/07/2013 ikaba izasozwa tariki 20/07/2013. Gakondo Group yaryitabiriye iserukiye u Rwanda mu buhanzi bw’umuco naho Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore akaba yari aserukiye u Rwanda nka Nyampinga. Bose berekeje muri Brazaville kuwa gatandatu tariki 13.7.2013.
Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore, watorewe kuba Nyampinga FESPAM mu gihe cy’imyaka ibiri akaba azahabwa ibihembo bitandukanye bitaratangazwa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka agye abyegukana arabikwiye kuko numwana mwiza uri social,uzi ubwenge, uzi icyo gukora kandi ukunda Igihugu cye, Imana Izamuhe Umugisha n’amahirwe mubyo akora n’ibyo yifuza kugeraho.GBU!