Amateka y’ahifashishwaga mu kuvuba imvura mu bihe byo hambere

Hirya no hino mu Rwanda hari ahantu havugwa mu mateka y’Igihugu, kubera impamvu zitandukanye, harimo n’ahavubirwaga imvura ikagwa.

Aho bavubiraga imvura
Aho bavubiraga imvura

Hari ahabereye ibikorwa bidasanzwe, hatuwe cyangwa hakorerwaga n’abantu babaye ibirangirire kubera uruhare bagize mu mateka. Hari ahantu hafite ubwiza nyaburanga cyangwa undi mwihariko mu miterere karemano, ndetse ahandi havugwa mu migani n’ibitekerezo bya kera. Aharangwa ibyo hitwa ahantu ndangamurage kuko ibihari n’ibihavugwa bigize umurage Abanyarwanda basangiye, ndetse rimwe na rimwe ugasanga ari umurage wa muntu muri rusange.

Inteko y’Umuco ivuga ko mu hantu ndangamurage rero u Rwanda rufite harimo ahafitanye isano n’umuganura, aha twavuga imirwa itandukanye abami bawijihirijemo, nk’i Rutunga muri Gasabo cyangwa i Rubengera muri Karongi. Ahantu ndangamurage hafitanye isano n’umuganura ku buryo bw’umwihariko ni i Huro mu Karere ka Gakenke, hakaba hari hafite umwanya ukomeye mu nzira y’umuganura.

Ubusanzwe, Huro ni umusozi uherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Ni mu Karere cyera kahoze ari u Bumbogo. Ni ho hahingwaga imbuto nkuru zakoreshwaga mu muganura, hari hatuye Abiru bashinzwe imihango yawo, ndetse hari n’ivubiro ribafasha kumenya niba imvura izagwira igihe, bitaba ibyo bakitabaza Abavubyi kugira ngo imbuto z’umuganura zibibwe kare.

Ubwo babaga bavubye imvura
Ubwo babaga bavubye imvura

Aho i Huro hakorerwaga imwe mu mihango y’umuganura. Mu nzira y’umuganura habagamo abantu bakomeye batatu ari bo: Umwami, Umwiru w’umuganura wabaga ari we mwiru mukuru mu Rwanda, hakaba n’Umwiru w’umuhinzi wabaga yungirije Umwiru w’umuganura.

Abiru bakuru bari bafite icyicaro ku musozi wa Kinyambi hafi ya Runda, muri Kamonyi, bakayobora intara y’u Bumbogo nk’Abami b’Umuhango w’Umuganura.

Abiru b’abahinzi banitwaga Abiru bo kwa Myaka, bari bafite icyicaro ku musozi bigengaho wa Huro. Basimburanaga ku mazina ya Nyamurasa, Musana na Mumbogo.

Umwiru wo kwa Myaka yari afite inshingano zo gukusanyiriza i Huro imyaka, uburo n’amasaka yakoreshwaga Ibwami mu mihango y’umuganura; akazisohozayo, ndetse akagira uruhare, kimwe n’umwami n’umwiru w’umuganura, mu mihango yakorwaga ku munsi nyir’izina w’umuganura.

Uretse uburo n’amasaka ahanini byaturukaga i Mbirima na Matovu, hari n’andi maturo y’umuganura yakoraniraga i Huro avuye mu turere dutandukanye, nko mu Murera ahavaga cyane cyane ibishyimbo by’ibiharo n’amashaza.

Ikindi Abiru bo kwa Myaka bari bashinzwe ni ukumenya amaturo y’Abavubyi. Mu mpera y’impeshyi, umunyamihango w’umuganura yaturaga Abavubyi amaturo arimo inka ndetse n’ibiseke by’uburo, na bo bakavuba imvura, muri Nzeri ikagwa, hanyuma bagaturitsa imbuto, ni ukuvuga bagatangira bagahinga, igihe twagereranya ubu n’itangira ry’Igihembwe cya mbere cy’ihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka