Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza FESPACO 2019 (Amafoto)

Iserukiramuco FESPACO rigamije guteza imbere sinema nyafurika, ry’uyu mwaka wa 2019 ryaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso ryasojwe mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 03 Werurwe 2019.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kurisoza.

Mu bandi bari kumwe harimo Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré na madamu we Sika Kaboré. Hari kandi Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta na madamu we Keïta Aminata Maïga, ndetse na Jerry John Rawlings wahoze uyobora Ghana.

Muri ibyo birori, filime y’umunyarwanda Joel Karekezi yitwa “The mercy of the jungle” yahawe igihembo ‘Etalon d’Or de Yennenga’ nka filime ikoze neza.

Perezida Kagame yerekeje muri Burkina Faso ku butumire bwa mugenzi we perezida Roch-Marc Christian Kaboré, mu birori byo kwizihiza imyaka 50 ishize iserukiramuco rya sinema FESPACO ribayeho, kuri ubu rikaba ryizihizwaga ku nshuro ya 26.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye perezida Roch-Marc Christian Kaboré kubera icyubahiro yahaye u Rwanda muri ibyo birori byo gusigasira, kwimakaza no kwishimira umuco nyafurika.

Perezida Kagame kandi yashimiye ababonye ibihembo muri iryo serukiramuco, ashimira n’abahanzi batandukanye basusurukije abaryitabiriye, abifuriza gukomeza gutera imbere no kugera kuri byinshi.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze ibyo birori

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka