Guhindura imyumvire y’abaturage byatumye bamenya kwishakamo ibisubizo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu gikomeye Igihugu cyakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage bumvaga ko hari ugomba kubafasha gukemura ibibazo byabo, ahubwo ko bagomba kwishakamo ibisubizo.

Perezida Kagame avuga ko guhindura imyumvire y'abaturage byatumye bamenya kwishakamo ibisubizo
Perezida Kagame avuga ko guhindura imyumvire y’abaturage byatumye bamenya kwishakamo ibisubizo

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu 19 Mata 2024, mu nama yiswe ’Amujae High-Level Leadership Forum’, yiga ku iterambere ry’abagore no kubategurira kuba abayobozi beza, yabereye muri Kigali Convention Centre, yitabiriwa n’abagore 42 bari mu myanya y’umuyobozi, baturutse mu bihugu 19 byo ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama kandi yahuje abayobozi batandukanye barimo Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia, na Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Centrafrique.

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga, bakishakamo ibisubizo.

Ubwo Perezida Kagame yaganirizaga abitabiriye iyo nama
Ubwo Perezida Kagame yaganirizaga abitabiriye iyo nama

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abantu bicaraga bazi ko niba hari inzara, hari umuntu uzabazanira ibiryo, niba hari icyorezo hari umuntu ugiye kuza kubaha ubufasha.

Ati “Rero twabaga dutegereje gufashwa n’abaturutse hanze, kandi uko kuri kwishe ibintu byose."

Perezida Kagame yavuze ko ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rwo kongera kwiyubaka, ikintu cy’ibanze kandi gikomeye rwakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage, bumvaga ko hari ugomba kubafasha gukemura ikibazo byabo.

Ati "Igihe twatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka, ikintu twavumbuye twagombaga gukora cyari uguhindura imitekerereze y’abaturage bacu.”

Iyi nama yitabiriwe n'abagore baturutse mu bihugu bitangukanye
Iyi nama yitabiriwe n’abagore baturutse mu bihugu bitangukanye

Yavuze ko hari igihe Abanyarwanda bari babayeho bategereje ubufasha buturutse hanze.

Perezida Kagame yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kwereka abaturage ko bagomba kuva muri iyo myumvire, bakishakamo ibisubizo.

Ati “Twarabishimangiye cyane kandi twari dufite ingero zo kubyerekana, kwerekana uko dukeneye kuva muri ibyo. Bahawe izo nshingano, bahabwa ibisabwa, batangira kwikorera ibintu.”

Yakomeje agira ati “Ubufasha buturutse hanze, buzahora buza cyangwa bushobora kuba bukenewe, ariko bugomba kubakira ku bintu wowe ubwawe urimo kugerageza gukora.”

Uko u Rwanda rwiyubatse bigaragarira mu izamuka ry’ubukungu bw’Igihugu, kuko Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023/2024 igera kuri Miliyari 5,115.6Frw. Inkunga z’amahanga zingana na 13% mu gihe inguzanyo ziva mu mahanga zigera kuri 24% by’ingengo y’imari yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka