Bernard Nsengiyumva, umusaza w’imyaka 64 wakinnye amarushanwa yo gusiganwa ku magare atandukanye avuga ko mu myaka 1977 ari ho amarushanwa atandukanye yatangiye gutegurwa.
Muri yo harimo isiganwa rya Tour de Kigali ryaberaga mu Mujyi wa Kigali, Tour de l’Est ryaberaga mu Burasizuba (Rwamagana-Kirehe), Tour des Volcans (Cyanika-Ruhengeri na Gisenyi) na “Ascension des Milles Collines” ryavaga i Kigali ryerekeza i Butare (Huye).
Mparabanyi Faustin, na we wakinnye umukino w’amagare avuga ko isiganwa ryiswe Tour du Rwanda, ryazengutse igihugu ryabaye bwa mbere mu mwaka wa 1988 ryitabirwa gusa n’Abanyarwanda.
Ariko mu mwaka wakurikiyeho (1989), ishyirahamwe ry’isiganwa ry’amagare ryatumiye abo muri Uganda, u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (Zaire), Kenya na Tanzaniya ariko Aba-Tanzaniya ntibitabira.
Kuva mu 1990 Tour du Rwanda ntiyongeye kuba kugeza mu mwaka w’i 2000.
Mparabanyi avuga ko icyatumye ihagarara ari ibibazo igihugu cyari kirimo byiyongereho ko amakuru yavuze n’ubutegetsi bwa Habyarimana ko Fred Rwigema wafatwaga nk’umwanzi mukuru w’igihugu yakurikiranye Tour du Rwanda yo mu 1990.
Hagati ya 2001 na 2008, iri rushanwa ryagukanwe n’Abanyarwanda uretse muri 2006 Umunya-Kenya Peter Kamau yabanyuze muri rihumye yegukana umwanya wa mbere.
Muri 2009, Tour du Rwanda yemewe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI-Union Cycliste Internationale) ishyirwa ku ngengabihe z’amarushanwa yo ku mugabane w’Afurika.
Kujya ku rwego mpuzamahanga byatumye rirushaho kwitabirwa n’amakipe ava mu bihugu by’Afurika, u Burayi ndetse n’Amerika.
Abakina umukino w’amagare 85 bo mu makipe 17 biteganyijwe ko bazitabira Tour du Rwanda ya 2016 izatangira tariki 13-20 Ugushyingo 2016.
Abakinnyi nka Areruya Joseph, Ruhumuriza Abraham, Jean Bosco Nsengimana n’abandi bashobora gukora amateka ku nshuro ya 3 bakegukana iryo rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga bafite amazina akomeye?
Abakinnyi bagekanye Tour du Rwanda
1988: Celestin Ndengeyingoma
1989: Omar Masumbuko
1990: Faustin Mparabanyi
2001: Bernard Nsengiyumva
2002, 2003, 2004 and 2005: Abraham Ruhumuriza
2006: Peter Kamau (Kenya)
2007: Abraham Ruhumuriza
2008: Adrien Niyonshuti
2009: Adil Jelloul (Maroc)
2010: Danel Teklehaimanot Girmazion (Erithrea)
2011: Kiel Reijnen (USA)
2012: Darren Lill (Afurika y’Epfo)
2013: Dylan Girdlestone (Afurika y’Epfo)
2014: Valens Ndayisenga
2015: Jean Bosco Nsengimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndifuza kubanaza mumarushanwa yamagare kuko mbambona arimano yage gutwara igare
Ndifuza yuko najyamumarushanya yamagare mbambona arimanoyange gutwara igare
Nifuzaga komwamuza nabajojora nkajya mumukino wamagare ndashoboye